00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta muyobozi Urwego rw’Umuvunyi rutakurikirana - Cyanzayire

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 17 October 2012 saa 10:09
Yasuwe :

Mu nama yahuje Urwego rw’Umuvunyi n’abanyamakuru hagamijwe kwerekana ibyo uru rwego rwagezeho n’ibyo rwimirije imbere yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2012, Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie yatangaje ko nta muyobozi n’umwe uru rwego rutakurikirana akekwaho kunyuranya n’amategeko amugenga ku nshingano uru rwego rumufiteho.
Cyanzayire yijeje Abanyarwanda bose ko umuyobozi uwo ari we wese mu Rwanda, azakurikiranwa n’uru rwego mu gihe yakoze icyaha runaka kiri mu nshingano (…)

Mu nama yahuje Urwego rw’Umuvunyi n’abanyamakuru hagamijwe kwerekana ibyo uru rwego rwagezeho n’ibyo rwimirije imbere yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2012, Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie yatangaje ko nta muyobozi n’umwe uru rwego rutakurikirana akekwaho kunyuranya n’amategeko amugenga ku nshingano uru rwego rumufiteho.

Cyanzayire yijeje Abanyarwanda bose ko umuyobozi uwo ari we wese mu Rwanda, azakurikiranwa n’uru rwego mu gihe yakoze icyaha runaka kiri mu nshingano z’uru rwego, ku buryo ntawe ruzihorera ngo ari hejuru cyangwa ngo ari hasi akandamizwe, cyane ko rwigenga.

Nyamara n’ubwo havugwa gukurikirana aba bayobozi, abagera kuri 494 ntibamurikiye umutungo wabo Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka ushize, bikanajyana n’abagera kuri 371 batawumuritse mu wawubanjirije wa 2010-2011 ndetse na 56 batawumuritse mu wa 2009-2010.

Uko bigaragara, umubare ugenda wiyongera. Abanyamakuru babajije niba atari amategeko adahana aba bayobozi ku buryo bugaragara, bituma batanagira ubushake bwo kumurika uyu mutungo, cyangwa se bikanaterwa na kimwe mu bihano byatanzwe mu mwaka ushize ku bataramuritse uyu mutungo, aho bahagaritswe ku kazi hagati y’ukwezi kumwe n’abiri hiyongereyeho no kudahembwa muri icyo gihe.

Aha Cyanzayire yasobanuye ko ibihano ku bayobozi bikurikiza inzira zigenwa n’amategeko, harimo gusabwa ibisobanuro, kwihanangirizwa, ubundi hagatangwa ibihano uko bisanzwe bikurikirana, birimo no kwirukanwa burundu.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko uyu mubare muri uyu mwaka wazamutse bitewe na gahunda yo kumurika imitungo yahindutse kuri abo bayobozi, aho kumurika bakoresheje ikayi byasimbuwe no kumurika hifashishijwe ikoranabuhanga, byaje kuba imbogamizi ku bayobozi.

Uru rwego rutangaza ko ari abo hasi barimo abayobozi b’ibigo nderabuzima n’iby’amashuri babuze uko bagera kuri iryo koranabuhanga ryasabaga murandasi (internet), gutura aho rigoranye kurigeraho n’izindi mpamvu bikaba ikibazo. Gusa urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rurimo kwiga uburyo iki kibazo batakongera guhura na cyo.

Mu gihe inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi ari zo Gukumira no Kurwanya Ruswa n’akarengane zitagerwaho rubyifashijemo, rurasaba itangazamakuru kurufasha kugaragaza ahabaye ibikorwa nk’ibi no gutanga amakuru kuri uru rwego bikarwanywa; gusa bisaba ubushishozi mu gihe ruswa yahinduye amayeri itangwamo, ariko ngo n’uru rwego rukaba ruticaye nk’uko rubitangaza.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rwakira ibibazo by’abaturage bigera ku bihumbi bitanu buri mwaka. Ni muri urwo rwego Umuvunyi Mukuru yihaye umunsi wo ku wa mbere, aho azajya yakira ibibazo bya buri muntu wese ariko Abanyarwanda bagasabwa no gushyira inyurabwenge mu bibazo byabo, kuko ushobora kuba ufite ikibazo cy’inka ifite igiciro k’amafaranga ibihumbi 150, kikazakemuka gitwaye arenga bitewe n’ingendo umuntu aba yakoze n’igihe biba byamutwaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages