Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien, arasaba abakozi b’ibitaro King Faisal Hospotal Rwanda gutuza mu kazi kuko ngo nta watanga umusaruro adatekanye mu mutwe.
Ibi Dr Habumuremyi yabitangarije mu muhango wo guhindura izina ry’ibi bitaro byitwaga King Faisal Hospital Kigali ku wa 27 Gashyantare 2013, aho abakozi bagaragaje ko badatuje kubera ubusumbane bugaragara muri ibi bitaro cyane cyane ubushingiye ku busumbane bw’imishara.
Minisitiri w’Intebe yabwiye abakozi ba King Faisal ko ibibazo by’ubusumbane bw’imishahara bubirangwamo bigiye gukemuka, ndetse bamwe bagahabwa amahirwe yo kujya kwiyungura ubumenyi mu bihugu byo hanze mu bihe bya vuba. Ati “Mutange ituze ku bayobozi banyu na bo babahe ituze, hano harangwe umwuka mwiza.”
Yababwiye ko abaturage batishimira servisi bahabwa muri ibi bitaro kubera imikorere yabo idahwitse, ababwira ko nubwo ibi bitaro byigenze 100% bitavuze ko bagiye kudamarara ahubwo bazakomeza kujya babagenzura. Yavuze kandi ko isiragizwa ry’abaturage bakoresha ubwishingizi bwa RSSB basabwa guhabwa uburenganzira bwo kuvurwa ryarangira burundu, ababwira ko badashobora kubacutsa bagifite imyenda barimo.
Ku kibazo cy’imyenda ibi bitaro byari bifite Minisitiri w’Intebe yabwiye abayobozi babyo ko igomba kwishyurwa ikarangira.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho Agnes, yavuze ko ibi bitaro bimaze kuba ibyo ku rwego rukomeye muri aka karere ku buryo hari abasigaye baza kuhivuriza baturutse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
King Faisal Hospital Rwanda mbere yo guhindurirwa izina yabarizwaga mu kigo cy’ubuzima mu Rwanda (Rwanda Biomedical Center), ubu ikaba igiye kwigenga 100%.



















TANGA IGITEKEREZO