Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, Madamu Mary Baine, arakangurira Abanyarwanda batuye mu mahanga kuba ba Ambasaderi b’u Rwanda basobanura isura nyayo y’igihugu cyabo bitandukanye n’ibihuha bivugwa ku Rwanda.
Ibi Madamu Baine yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali, mu muhango wo gutangiza inama ya gatanu y’Abanyarwanda batuye mu mahanga baturutse ku migabane yose y’Isi.
Abitabiriye iyi nama ya gatanu ihuza ihuriro ry’Abanyarwanda batuye ku migabane yose y’Isi, barebeye hamwe uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, mu rwego rwo kurushaho kongera imbaraga, ikibazo cy’iyubakwa ry’inzego z’ubuyobozi bwanoza imikoranire yabo, no gutora Komite Nyobozi nshya ifite ubunyamabanga buhoraho bukorera mu Rwanda, i Kigali.
Ubwo yatangizaga iyi nama y’umunsi umwe, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga Madamu Mary Baine, yavuze ko kuba bayitabiriye ku bwinshi ndetse hari n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga ari igikorwa cyingirakamaro. Yavuze ko iyo basobanukiwe neza amakuru y’igihugu cyabo bituma baba ba Ambasaderi beza.
Ati “Iyo usomye mu binyamakuru ushobora gutekereza ko u Rwanda ruri mu ntambara. Ntabwo u Rwanda ruri mu ntambara, ahubwo ruri mu ntambara y’iterambere. Ni byiza rero ko aba banyarwanda basobanukirwa, kuko iyo basobanukiwe baragenda bakaba ba Ambasaderi aho batuye.’’
Madamu Baine yanabasobanuriye ko ari ngombwa ko bamenya ibikorwa bya gahunda y’imbaturabukungu icyiciro cya kabiri (EDPRS II) kigiye gutangira kugira ngo habeho injyana imwe mu iterambere ry’igihugu.
Perezida ucyuye igihe w’umuryango nyarwanda w’abatuye mu mahanga, Gustave Karara, yasabye Komite Nyobozi nshya yatowe ko yashyira mu igenamigambi ryabo ingamba zo gushyigikira gahunda yo kwigira kw’Abanyarwanda.
Yagize ati “Iyo Umunyafurika ashaka gutera imbere, abazungu baramurwanya. Ni ikintu kibabaje bazumva neza ko Umunyafurika ashobora kwiteza imbere, ashobora kwihaza. Icyo kintu cyo gushaka kwigira ni cyo kintu mbona neza tuzasaba Komite nshya izajyaho gushakisha uko izajya muri uko kwigira.’’
Uwo muryango nyarwanda urashimira Leta y’u Rwanda kubera inkunga yawuteye mu gihe cy’imyaka ine, ushinga ubunyamabanga bwawo ubu ukaba ushobora kwibeshaho.
Orinfor



















TANGA IGITEKEREZO