Ihuriro ry’abanyeshuri b’Abangilikani biga mu mashuri makuru na kaminuza ( RASA), basaniye inzu imfubyi za Jenoside mu murenge wa Ntarama babaha amatungo magufi, banabaha n’inyigisho z’isanamitima.
Urwo rubyiruko rwaturutse muri Kaminuza n’amashuri makuru hafi mu gihugu cyose, bakoresheje amaboko yabo basana inzu, banubaka uturima tw’igikoni.
Nambaje Allain uhagarariye RASA, avuga ko inkunga yose hamwe ari imirimo y’amaboko bakoze n’ihene 38 batanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 800.
Ababonye ubufasha bagaragaje ko ubufasha bahawe babwishimiye, kuko bwagabanyije bimwe mu bibazo imfubyi zifite.
Kayitesi, umwe mu basaniwe inzu mu mudugudu w’Amizero, yavuze ko hari ubwo imvura yagwaga bagashaka ahandi bajya kurara, kandi ko n’iyo umuyaga wahuhaga bagiraga ubwoba ko inzu ibagwira.
Ati ”iyi nzu yari yaraguye imvura yagwa tugashaka aho tujya kurara, umuyaga wahuha tugahangayika.”
Ikibazo cy’inzu zangirika Kayitesi avuga ko babigejeje ku buyobozi bakababwira ko amikoro naboneka zizasanwa.
Muri izo nzu zangirika harimo n’iz’abana baba baragiye kwiga zikagwa badahari.
Mu nyigisho z’isanamitima, Musenyeri Birindabagabo Joseph uhagarariye itorero ry’Abangilikani mu Rwanda yasabye imfubyi gukomeza kuba mu mugambi w’Imana, kandi bagakomeza umuco mwiza w’Ubumwe n’ubwiyunge.
Yasabye urubyiruko ruri muri za Kaminuza kugumya kuba umusemburo mwiza w’isanamitima mu banyarwanda no kugira uruhare mu kurandura ibiyobyabwenge, kuko ari byo soko y’ubugizi bwa nabi aho 80% by’ibyaha bikomeye akenshi biva ku biyobyabwenge.
Nkurangwa Emmanuel, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yashimye igikorwa cy’urubyiruko rw’Abangilikani asaba ko urubyiruko rwo muri za Kaminuza rugomba gukoresha impano rufite rujya mu cyaro gufasha mu bikorwa by’isanamitima no mu kwiteza imbere.
Habumuremyi Emmanuel, umujyanama wa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yasabye urubyiruko gukomeza kuba umusemburo wa sosiyete nyarwanda. Ati ”mutwaye urumuri rugomba kuyobora abandi, mukabafasha guhindura imyumvire no gushaka ibisubizo ku bibazo byose.”



















TANGA IGITEKEREZO