Ku munsi w’ejo tariki 27 Kamena 2012 abakozi ba Mitiweli ya Kaminuza Nkuru y’u anda basuye urwibutso rw’i Murambi mu Karere ka Nyamagabe, bagabira abaturage batanu inka ndetse banatanga amakarita y’ubwisungane mu kwivuza ya 2012-2013 ku bantu bagera ku 100 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu murenge wa Karama mu karere ka Huye.
Ku rwibutso rwa Murambi basobanuriwe amateka mabi yaranze aka gace aho beretswe ibici bigize uru rwibutso harimo imva urusange, ahari imibiri,ibyobo byaroshwemo Abatutsi n’inzu y’amateka ndetse n’uruhare Abafaransa bagize mu kwica Abatutsi b’i Murambi. Uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri ibarirwa hagati y’ibihumbi 40,000 na 50,000.
Dr Rwabuhungu Digne, Umuyobozi w’inama nkuru y’ubutegetsi muri Mitiweli ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yavuze ko hari amateka mabi yakozwe n’Abanyarwanda ariko ubu hacyenewe noneho abandi Banyarwanda bagomba guyakosora bakubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda.
Aba bakozi bavuye ku rwibutso rwa Murambi bahise berekeza mu Karere ka Huye mu Murenge wa Karama aho boroje inka 5 abaturage bo muri uyu Murenge bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ndetse batanga n’amakarita 100 y’ubwisungane mu kwivuza ya 2012-2013 ku bacitse ku icumu batishoboye.
Kabengera Jean Bosco, umwe mu bahawe inka yashimiye abakozi ba Mitiweli ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uburyo babatekereje, kuko nabo gahunda ya Girinka ibagezeho bakaba bagiye kubona amata.
Dr Rwabuhungu Digne mu ijambo rye yagize ati : « U Rwanda ntirwapfuye kuko duhari kugira ngo dufatanye kwiteza imbere, tugomba gufashanya, dusangira, twiyubaka kandi twiyubakira igihugu .»



















TANGA IGITEKEREZO