Abanyeshuri barangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2011-2012, barasabwa kwirinda gutega amikoro kuri leta ahubwo bakihangira imirimo izanabafasha kuzamura abataragize amahirwe yo kwiga ku rwego nk’urwabo.
Ibi aba banyeshuri babisabwe na Minisitiri w’Uburezi Vincent Biruta kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Ukwakira 2012, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bagera ku 3500 barangije mu mwaka w’amashuri 2011-2012.
Mu birori byatunguranye kubera igihe gito byamaze, Minisitiri Biruta yashimiye aba banyeshuri intambwe bateye kugeza barangije aya masomo atuma babona impamyabumenyi. Ibi ngo binaturuka kuri gahunda za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda mu guha agaciro uburezi.
Ku bwa Biruta ngo aba banyeshuri ntibakagombye gutega kubona akazi biturutse kuri leta, ahubwo ngo bagomba kukishakira bihangira imirimo ibabyarira inyungu bakanazamura abataragize amahirwe yo kwiga amashuri nk’ayabo.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda prof. Silas Lwakabamba, we abona kaminuza yarateye intambwe ishimishije nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi kuko mu banyeshuri yahasanze bageraga ku bihumbi umunani ubu biyongereye bakaba ibihumbi 12.
Lwakabamba yashimiye buri wese witanze kugira ngo umusaruro w’abantu 3500 uboneke muri iyi kaminuza, kuko uzagirira igihugu akamaro.
Nyamara n’ubwo aba banyeshuri basabwa kwihangira imirimo no gukora bagamije guteza igihugu imbere ngo baracyagorwa no kubona igishoro aho banavuga ko bumva abayobozi bababwira gutyo nyamara usanga nta cyo babafasha mu kubona inguzanyo mu mabanki n’ibindi bigo bizitanga kuko ngo utayihangira nta cyo uheraho. Aba bashoje amasomo muri kaminuza bemeza ko na bo nta mikoro byabagora, nk’uko bivugwa na Ingangare Alexis na mugenzi we Muhire Maurice Clement bari mu barangije uyu mwaka.
Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda yashinzwe mu 1963, ishingwa na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’abakirisitu b’Abadominikani bo mu mujyi wa Quebec mu gihugu cya Canada. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 imaze gutanga impamyabumenyi zirenga ibihumbi icumi kuko kugeza mu kwa cyenda uyu mwaka yari imaze gutanga izigera kuri 9800.
Amwe mu mafoto yo mu birori byo gutanga impamyabushobozi



















TANGA IGITEKEREZO