Nyuma y’aho bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR)bavaniwe ku rutonde rw’abahabwa buruse, barasaba ubuyobozi bwa Kaminuza ko bwabakorera urutonde rwabo ku buryo SFAR itazabishyuza ayo batafashe nibagera mu kazi.
Bamwe mu banyeshuri bavuga ko nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abafashwaga na leta binyuze muri SFAR, mbere barafashwaga, bafite impungenge ko SFAR yazabishyuza ayo bari bateganyijwe kuzahabwa yose mu gihe cyose cy’amasomo muri kaminuza.
Umwe mu banyeshuri bahangayitse ati “ Bamwe bakuwe ku rutonde hari ayo bari barafashe mbere, ntituzi uko bizagenda mu gihe cyo kutwishyuza…Hari n’abandi babwirwaga ko bazayahabwa ariko amaso ahera mu kirere bakabwirwa ko habayemo ikosa barinda barangiza batayabonye.”
Kalisa Egide uyobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NURSU) yatangarije IGIHE ko ibi bibazo by’abanyeshuri bataboneye ku gihe amafaranga yabo bihari koko, ariko ngo byatewe n’amakosa amwe yagiye avuka mu gutanga aya mafaranga, ariko akemeza ko ubuyobozi bwa Kaminuza burimo gushaka uburyo aba banyeshuri bose bayabwa mu gihe gito.
Ku kibazo cy’abanyeshuri bavuga ko bafite impungenge ko SFAR ishobora kuzabishyuza ibyo batariye, Kalisa avuga iki kibazo nabo bagitekereje, ubu baragirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye barebwa n’iki kibazo kugira ngo abatarabonye amafaranga yabo ya buruse, mbere y’uko barangiza Kaminuza, bazabanze buzuze impapuro zabugenewe kugira ngo hato SFAR itazababaraho umwenda igihe bazaba batangiye kwishyura.
N’ubwo aba banyeshuri babwirwa ko bashobora kuzuza impapuro ku buryo SFAR itabishyuza mu gihe barangije, bo bavuga ko ibi bitakagombye kugera aho babwirwa ko batazishyuzwa, kuko ngo aya mafaranga iyo bayahabwa mbere baba barayifashishije, bityo bagasaba ko iki kibazo ubuyobozi bw’abanyeshuri na Kaminuza bwabafasha kugikemura.
Usibye kandi abakiri muri kaminuza, hari n’abandi barangije bagiye bemererwa ko SFAR igomba kubaha amafaranga ya buruse, ariko barinda basohoka amaso yaraheze mu kirere, nabo bakaba bafite impungenge ko bazishyuzwa arenze ayo bahawe.



















TANGA IGITEKEREZO