00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano

Yanditswe na

Olivier

Kuya 27 December 2012 saa 06:04
Yasuwe :

Abagabo babiri bo mu karere ka Nyabihu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira nyuma yo gufatwa tariki ya 26 Ukuboza 2012 bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano. Icyaha cyo gukoreshwa ayo mafaranga y’amahimbano cyabaye ku ya 24 Ukuboza mu murenge wa Rugera, mu kagari ka Marangara, ubwo Hakizimana Jean d’Amour yajyaga kugura amasaka na Tugizwenayo Josephine bakumvikana kugura ibiro 50 ku mafaranga ibihumbi 19 na magana atanu y’u Rwanda. Mu mafaranga bari bumvikanye Hakizimana (…)

Abagabo babiri bo mu karere ka Nyabihu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira nyuma yo gufatwa tariki ya 26 Ukuboza 2012 bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano.

Icyaha cyo gukoreshwa ayo mafaranga y’amahimbano cyabaye ku ya 24 Ukuboza mu murenge wa Rugera, mu kagari ka Marangara, ubwo Hakizimana Jean d’Amour yajyaga kugura amasaka na Tugizwenayo Josephine bakumvikana kugura ibiro 50 ku mafaranga ibihumbi 19 na magana atanu y’u Rwanda.

Mu mafaranga bari bumvikanye Hakizimana yahayemo Tugizwenayo ay’amahimbano harimo n’inoti y’ibihumbi bitanu n’izindi esheshatu z’ibihumbi bibiri icyakora uyu mucuruzi ntiyabimenye ku buryo bamenye ko ari amahimbano bukeye.

Tugizwenayo Josephine n’umugabo we bamaze kumenya ko bahawe amafaranga y’amahimbano bahise biyambaza abaturage n’ubuyobozi bashakisha Hakizimana arafatwa, amaze gufatwa avuga ko uwitwa Tuyizere ari we wari wamutumye kujya gutanga ayo mafaranga.

Mu kiganiro na Tugizwenaho wahawe aya mafaranga yatubwiye ko aba bagabo bakimara gufatwa hari n’abandi baturage babiri baturanye bahise bageza akababaro kabo kuri Polisi bavuga ko na bo bari bamaze iminsi bahawe amafaranga ibihumbi 14 y’amahimbano bamaze kugura n’aba bagabo amasaka avamo ikigage hamwe n’ibindi bicuruzwa byo mu mangazini.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Superintendent Mwiseneza Urbain avuga ko abantu bishora mu bikorwa nk’ibi ari ababa bifuza gukira vuba, asaba abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda ubunebwe bagakura amaboko mu mifuka bakitabira imirimo inyuranye, bakanibumbira mu mashyirahamwe bakiteza imbere binyuze mu nzira zizwi.

Supt Mwiseneza asaba abaturage kwirinda uwo muco bakajya batungira agatoki inzego z’umutekano abantu bakekwaho gukora amafaranga kugira ngo bagarurwe mu murongo.

Icyaha kiramutse kibahamye, Hakizimana Jean d’Amour na Twizerimana Jean Claude bahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano nk’uko bikubiye mu ngingo ya 604 y’igitabo nshinjabyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages