00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Batewe impungenge no kuba isoko ridasakaye

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 13 November 2012 saa 04:04
Yasuwe :

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi rya Mukamira mu karere ka Nyabihu, bavuga ko iyo imvura iguye muri iri soko ridasakaye bigira ingaruka z’uko iyo bagiye kugama bagasiga amatungo yabo anyagirwa rimwe na rimwe akanacika akajya konera abaturage.
Umwe muri aba barema isoko, ati “Iyo imvura iguye tukajya kugama bituma amatungo yacu aducika akajya kona ubundi abajura na bo baba bari bugufi aho, rimwe na rimwe tukanayabura burundu kuko ntaho wahera ujya kugamana n’itungo.”
Ku ruhande (…)

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Mukamira Kanamugire Noel avuga ko mu gihe cya vuba gahunda yo kurizitira izatangira. Ati “Ubu tugiye gukurikizaho kuhazitira kubera amatungo yonera abaturaga.”

Mu gihe abarema iri soko bavuga ko bajya kugama iyo imvura iguye bigatuma amatungo ajya kona cyangwa akanibwa, kanamugire avuga ko kurisakara atari ngombwa cyane. Ati “kuvuga ngo kuhasakara, ngira ngo n’ahandi mu turere isoko ry’amatungo ntaho riba risakaye, ikizakorwa ni ukuhazitira.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages