Abaturage bo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu bubatse ku mashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda ya Rugera, barinubira ibura ry’imishahara yabo badahabwa na rwiyemezamirimo Nsekarije Aloys bakoreye bakaba bamaze amezi ane badahembwa kandi babwirwa buri munsi ko amafaranga agiye kuza ubundi bakababwira ko ari ku murenge.
Bamwe muri bo baganiriye na ORINFOR bavuga ko bategereje ko bishyurwa ariko biba iby’ubusa. Bavuga ko batakamba basaba ubufasha ngo bahembwe amafaranga yabo, kuko n’abana babo bagiye kwicwa n’inzara kandi ababyeyi babo barakoze.
Munyambabazi Selemani, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, avuga ko abaturage batarahembwa koko ariko ko kudahembwa kwabo byatewe n’abatekinisiye batazana lisiti z’imibyizi kuko iyo ibonetse vuba abaturage bishyurwa.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubuyobozi budashobora gutanga amafaranga mu cyuka butabonye urutonde rw’abakozi, gusa arahumuriza aba baturage ko muri iki cyumweru bazayabona.
Amashuri aba baturage bubatse yamaze gusakarwa, ariko ngo kuva yatangira kubakwa hari abahakoze batarahembwa babaza bakababwira ko amafaranga ahari ariko ntibayahabwe.



















TANGA IGITEKEREZO