Abatuye mu Karere ka Nyabihu barakangurirwa kwitabira gahunda zose ziteganijwe mu minsi y’icyunamo zirimo n’ibiganiro n’imyirwarire myiza, mu rwego rwo kugira ngo icyunamo kizagende neza, ndetse kandi abafite utubari basabwe kuzajya bafungura saa kumi n’imwe bagafunga saa moya z’umugoroba.
Juru Anastase uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyabihu mu nama yo gutegura gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye urubyiruko kuzitabira iyi gahunda ahanini yitabirwa n’abantu bakuze.
Abatuye muri aka Karere, banasabwe kuzegera bagenzi babo barokotse Jenoside, bakabahumuriza bakabereka ko batari bonyine, bakababa iruhande, bakabaha ubufasha mu bihe bikomeye byo Kwibuka.
Mu bindi bikorwa, utubari tugomba kuzajya dufungurwa saa kumi n’imwe nyuma y’ibiganiro, duhite dufungwa sa moya z’umugoroba.
Mu murenge wa Jenda niho icyunamo kizatangirira ku rwego rw’Akarere, gisorezwe mu Murenge wa Mukamira ahubatswe urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO