Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abantu b’inzererezi 66 bakekwaho kwiba mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali, cyane twa Nyabugogo na Gatsata, ku wa Kane tariki ya 1 Ugushyingo, abafajwe bakaba ari abiyitaga abamarine.
Abaturage baturiye igishanga cya Nyabugogo bari bamaze igihe kitari gito bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abantu b’inzererezi biyise abamarine, (ubusanzwe bivuga abasirikari barwanira mu mazi) bacumbika mu rufunzo rw’icyo gishanga akenshi barangwa n’urugomo rukabije, harimo ubujura n’ubuhotozi.
Urwo rubyiruko akenshi rutazwi aho ruturuka rutanabarurwa mu buyobozi bw’ibanze bw’Umurenge wa Muhima cyangwa se indi mirenge yose ikora ku gishanga cya Nyabugogo, rwari rutuye mur gishanga, rugashinjwa guhohotera abagenzi bahanyura.
Urubuga rwa Polisi rwatangaje ko abafashwe 66 bari mu kigero cy’imyaka 27 gusubiza hasi. Abo bose bafatiwe aho bita Gitikinyoni, Yanzi na Kiruhura. Batawe muri yombi baje kuba mu muhanda, bahunga igishanga babagamo cyuzuyemo amazi kubera n’imvura nyinshi imaze igihe igwa.
Ku itariki ya 7 Nzeri 2012 umusore w’imyaka 20 yiciwe ahahoze amagaraje mu Gatsata bikekwaga ko abo biyita abamarine aribo bari bamuhitanye.
Abafashwe bajyanywe muri gereza y’agateganyo ya Gikondo (Gikondo transit center).
Umuvugizi wa Polisi wo mu mujyi wa Kigali, Albert N.Gakara,yatangaje ko bakoze urutonde runini rw’abakekwaho ubujura bumaze iminsi bwibasiye abagore n’abakobwa hafi y’icyo gishanga.
Ifoto: Ubwo hicwaga umuntu hafi y’icyo gishanga



















TANGA IGITEKEREZO