00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo: Urusenda ruravugisha benshi kwa Mutangana

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 3 July 2012 saa 02:18
Yasuwe :

Abacururiza mu isoko rizwi ku izina ryo kwa Mutangana i Nyabugogo, batangaza ko bifuza ko ibicuruzwa biva mu ruvange, bityo insenda n’ibindi bicuruza biteza umuhumuro n’ivumbi mu bacuruzi ukwabyo.
Umwe muri aba bacuruzi yagize ati:” Byaba byiza bavunguye ibicuruzwa kuko bimwe bibangamira ubuzima bwacu.
Yakomeje agira ati:” Dufite ikibazo cy’uruvangavange rw’ibicuruzwa ahangaha, urabona ko turi muzu y’ikuzimu (cave) urugero rugaragara rukanatubangamira ni urusenda rugaragara mu isoko (…)

Abacururiza mu isoko rizwi ku izina ryo kwa Mutangana i Nyabugogo, batangaza ko bifuza ko ibicuruzwa biva mu ruvange, bityo insenda n’ibindi bicuruza biteza umuhumuro n’ivumbi mu bacuruzi ukwabyo.

Umwe muri aba bacuruzi yagize ati:” Byaba byiza bavunguye ibicuruzwa kuko bimwe bibangamira ubuzima bwacu.

Yakomeje agira ati:” Dufite ikibazo cy’uruvangavange rw’ibicuruzwa ahangaha, urabona ko turi muzu y’ikuzimu (cave) urugero rugaragara rukanatubangamira ni urusenda rugaragara mu isoko rutujuje ibyangombwa, kuko ubusanzwe rugomba gucururizwa ahantu hafite amadirishya maze umwuka warwo ugasohoka”.

Twashatse kumenya icyo abacuruza urusenda bavuga maze twegera cyegereye abarucuza batangariza IGIHE ko barucuza urusenda bakanaruranguza. Uru rusenda ruba rupakiye mu mifuka urundi ruri ku meza, aho barucururiza ku mifungo.

Uru rusenga bamwe bavuga ko rwabateye indwara zo mu buhumekero zirimo izo mu mihogo, sineziti n’ ibindi. Byatumye bazivuza ku mafaranga atari make, bamwe ntibanabikira neza kuko bahora bahura na mikorobe ziruvamo.

Si ibi gusa kuko aba bacuruzi bavuga ko banabangamirwa n’umwanda ugaragara muri iri soko.

Umwe mu bayobozi b’iri soko utarashatse ko izina rye ritangazwa Yagize ati: “Abacuruza badafite ibyangombwa usanga inyuma y’iri soko baratubangamira, kuko akenshi banacuruza mu kavuyo ntibanatange imisoro”.

Akomeza avuga ko urusaku rw’abagore barikorera mo usanga bajya batukana mu kazi bibabangamira cyane, kandi bikabahesha isura mbi mu bahahahira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages