00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo: Uwakoraga imodoka yayiteje gukongoka

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 2 January 2013 saa 01:46
Yasuwe :

Imodoka ya ’Coaster’ ifite nomero iyiranga RAB483H ya sosiyete Royal itwara abagenzi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu igaraje ry’uwitwa Gandarare mu kagari ka Nyabugogo, mu Mujyi wa Kigali; mu masaha ya saa tanu kuri uyu wa kabiri Mutarama 2013.
Mu kuyizimya hifashishijwe litiro 20 z’amata y’ikivuguto, mbere y’uko Polisi itabara n’imodoka zizimya umuriro. Abakanishi bakoze ubutabazi bwihuse, batangarije IGIHE ko amata y’ikivuguto atuma ikintu kirimo gushya kizima ku buryo (…)

Imodoka ya ’Coaster’ ifite nomero iyiranga RAB483H ya sosiyete Royal itwara abagenzi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu igaraje ry’uwitwa Gandarare mu kagari ka Nyabugogo, mu Mujyi wa Kigali; mu masaha ya saa tanu kuri uyu wa kabiri Mutarama 2013.

Imodoka yahiye yari iya sosiyete Royal

Mu kuyizimya hifashishijwe litiro 20 z’amata y’ikivuguto, mbere y’uko Polisi itabara n’imodoka zizimya umuriro. Abakanishi bakoze ubutabazi bwihuse, batangarije IGIHE ko amata y’ikivuguto atuma ikintu kirimo gushya kizima ku buryo bwihuse.

Kizimyamoto ya Polisi ni yo yifashishijwe mu kuzimya
Abaturage bifashishijwe mu gutabara

Gushya kw’iyi modoka ngo kwaturutse ku burangare bw’umukanishi wayisudiraga, kuko ngo yaje kwibeshya agasudira ahanyura mazutu, imodaka igafatwa ubwo, igakongoka.

Uwari utwaye iyi modoka avuga ko umukanishi yarangaye bigateza iki kibazo.

Ubutabazi burarangiye

Usibye gushya kwayo kandi byagize ingaruka no ku zindi modoka zari ziyegereye, cyakora ngo ku bw’amahirwe nta wahiriyemo kuko Polisi yahise itabara n’izindi zitarakongoka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages