Itsinda ry’Abashinwa batanu baturutse muri Peking University yo mu Bushinwa bari mu Rwanda, basuye ibikorwa bitandukanye by’amajyambere mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko urwego u Rwanda ruriho mu iterambere rushimishije.
Izi mpuguke ziyobowe na Professor Justin Yifu Lin wahoze ari mu bayobozi ba Banki y’Isi, zasuye uruganda rw’amakaro ruherereye i Rutaraka mu Karere ka Nyagatare. Basobanuriwe imikorere y’uru ruganda, banatambagizwa ahari urutare rukurwamo amabuye akorwamo amakaro.
Prof Lin yavuze ko ibyo yabonye muri iyi ntara bigaragaza aho igihugu kigeze mu iterambere, agaragaza ko ari intambwe ifatika agereranyije n’uburyo yahasize mu mwaka wa 2008.
Yavuze ko uru ruzinduko barimo rwabafashije kureba ibikorwa byinshi u Rwanda rushobora gufatanya n’u Bushinwa mu kurushaho gutera imbere, kandi ko bizabafasha guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi no kureba ibikorwa bishobora gushorwamo imari.



















TANGA IGITEKEREZO