Nyagatare nka kamwe mu turere duhana imbibi n’igihugu cya Uganda kiri kuvugwamo indwara ya Marburg mu Ntara ya Kabale, ubuyobozi w’aka karere buratangaza ko bufatanyije n’abashinzwe ubuzima bukomeje gukorana inama n’abaturage mu rwego rwo kubasaba kwirinda iki cyorezo.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Atuhe Sabiti Fred yagiranye na IGIHE, yagitangarije ko kugeza ubu ku mirenge ine ihana imbibi n’icyi gihugu ariyo Tabagwe, Musheri, Rwempasha na Matimba, nta kimenyetso cy’iyi ndwara kirahagaragara.
Ku byerekeranye n’uko Akarere ka Nyagatare kaba gakorana na n’abayobozi bo mu gihugu cya Uganda mu rwego rwo guhana amakuru kuri iyi ndwara, Atuhe yagize ati “Ntabwo rwose turaganira ariko buri gihe duhora twumva ibimenyetso byayo kuri radiyo kandi birandikwa no mu binyamakuru bityo kugeza ubu nta mpungenge dufite kuko dufatanya n’abashinzwe ubuzima ku ruhande rw’u Rwanda tugatanga inama ku baturage bacu.”
Atuhe Sabiti Fred yakomeje agira ati “Gukangurira abaturage ikibazo nk’iki kibareba cyane ntabwo bigorana, dore ko kiba kireba buri muntu wese yaba umuturage cyangwa umuyobozi.”
Tumwe mu turere duhana imbibi n’igihugu cya Uganda kiri kuvugwamo iyi ndwara ni Nyagatare, Gicumbi na Musanze. Bimwe mu bimenyetso by’indwara ya Marburg ni ukubabara umutwe, kuruka, kugira ibicurane bivanze n’umuriro mwinshi no kuva amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri.



















TANGA IGITEKEREZO