Polisi yo mu Karere ka Nyagatare, yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwica mugenzi wabo.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi, Nsabimana Emmanuel na Ntakaziraho Fidele bo mu Murenge wa Matimba bafashwe bakekwaho kwica Nibishaka Protogene, umurambo we ukaba watoraguwe mu gihuru mu Kagari ka Ntoma ho muri uyu murenge tariki ya 22 Ugushyingo.
Polisi yo mu Karere ka Nyagatare itangaza ko uwishwe yagiranye amakimbirane mu kabari aho yasangiraga inzoga n’aba bakurikiranyweho kumwivugana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Supt. Benoit Nsengiyumva, yavuze ko iki ari igikorwa cy’ubunyamaswa abantu bakwiye kwirinda.
Yakomeje avuga ko akenshi ibikorwa by’urugomo biterwa no kunywa inzoga zitemewe n’amategeko n’ibindi biyobyabwenge, asaba ko abantu bacika ku muco wo kwihorera ahubwo bagashyikiriza ibibazo byabo inzego z’ubucamanza.
Ubugizi bwa nabi nk’ubu kandi bwabereye mu Karere ka Kicukiro, aho Harelimana Jean Paul, Turatsinze Bosco na Singirankabo Timothy bacumbikiwe kuri Polisi ya Kanombe bakekwaho gukomeretsa bikomeye Yumvuyahore Mathias bakoranaga mu kigo Les soeurs du Bon Pasteur du Rwanda.
Yumvuyahore wakubiswe bunyamaswa mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, yahise ajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Urugomo cyangwa gukomeretsa bigatera urupfu bihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka hagati y’10 na 15 nk’uko ingingo y’151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda abiteganya.
























TANGA IGITEKEREZO