Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, hafungiye umugore witwa Murekatete Dative ukekwaho kwica uwari umugabo we Nsengimana Julien w’imyaka 33 bitewe n’ikibazo cy’ubuharike nk’uko abaturanyi babo babivuga.
Uwishatse Ignas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo, arasaba abaturage gutanga amakuru ku gihe ku miryango itabanye neza kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe.
Ikibazo cy’ubuharike bivugwa ko cyari muri uyu muryango ngo cyari kimaze iminsi, kuko ngo uyu mugabo yari yarabanje guhungira umugore we mu murenge wa Matimba akaza kugaruka gusura abana n’umugore.
Abaturanyi na se b’uwishwe bavuga ko umugore we yari yaramuyobeye, akora ubusambanyi akanasahura umutungo w’urugo.
Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ku bufatanye n’abaturage bashyizeho ingamba zirimo gucibwa amafaranga angana n’ibihumbi 20 y’u Rwanda ku muntu wagaragayeho ingeso yo guca inyuma uwo bashakanye.
Nsengimana asize abana babiri.
























TANGA IGITEKEREZO