00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyakabanda: Mu rukerera umukobwa yari yivuganye umugabo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 20 December 2012 saa 11:28
Yasuwe :

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukuboza, mu mudugudu wa Muhoza, Akagari ka Kabuguru I, Umurenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, umukobwa yakase umugabo inyama z’ukuboko bapfuye telefoni igendanwa.
Umugabo wakaswe inyama z’ukuboko, yadutangarije ko ataha ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo avuye mu kabari, yahuye n’umukobwa wambaye akajipo kagufi, baraganira kuko bari mu gace kamwe batuyemo.
Umukobwa ngo yageze hafi y’iwabo asaba uwo mugabo telefoni ngo (…)

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukuboza, mu mudugudu wa Muhoza, Akagari ka Kabuguru I, Umurenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, umukobwa yakase umugabo inyama z’ukuboko bapfuye telefoni igendanwa.

Umugabo wakaswe inyama z’ukuboko, yadutangarije ko ataha ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo avuye mu kabari, yahuye n’umukobwa wambaye akajipo kagufi, baraganira kuko bari mu gace kamwe batuyemo.

Umukobwa ngo yageze hafi y’iwabo asaba uwo mugabo telefoni ngo ahamagare bamukingurire, umugabo arayimuha, nyuma yo kuvugana n’abo mu rugo yinjira mu nzu. Umukobwa ngo yagarutse yahinduye imyenda ndetse azana na mugenzi we. Umugabo ngo amusabye telefoni undi amwita umusazi, ashatse kuyimwaka ku ngufu umukobwa aba afashe urwembe amushishimura imyama z’ukuboko.

Ubwo ngo induru yabaye ndende, Lokodifensi baratabara, umugabo n’umukobwa bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Amakuru bamwe mu batuye mu mudugudu wa Muhoza ni uko ngo uwo mukobwa atari ubwa mbere akora urugomo kuko hari n’umugabo aherutse kwirukankana n’amabuye bararanye, ngo anamwambura amafaranga ibihumbi cumi na bitanu.

Turacyakurikirana neza iyi nkuru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages