00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyakabanda: Yishyize mu kagozi kubera amakimbirane n’umugore

Yanditswe na

Rutindukanamurego Roger Marc

Kuya 10 August 2012 saa 06:16
Yasuwe :

Umugabo witwa Habimana Ernest wari utuye mu murenge wa Nyakabanda ho mu karere ka Nyarugenge, yiyahuye yishyize mu kagozi, nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore witwa Umuhoza Jaqueline.
Nkuko byatangajwe na Asia Ayinkamiye, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Nyakanda I, Habimana na Jaqueline bari basanzwe bagirana amakimbirane aturuka ku biyobyabwenge Habimana yanjywaga, ndetse ko hari umunsi umwe yari agiye kwica umugore we, agahungira mu baturanyi.
Umujinya wavuyemo (…)

Umujinya wavuyemo kwiyahura kwa Habimana, waturutse ku bwumvikane buke bwavutse ubwo yagurishaga tereviziyo yo mu rugo, umugore ntabyishimire ndetse akamutegeka kuyigarura. Ibi byatumye Habimana ashaka kwica umugore we, nawe ahungira mu baturanyi.

Bitewe n’uburakari bwinshi, Habimana yafashe umugozi, atangiye kuwumanika umukozi we amubaza ibyo arimo, amusubiza ko agiye guhindura itara,umukozi we amubwiye ko iryo tar anta kibazo rifite; ahita amutuma kuri butike. Ubwo umukozi yari agarutse yasanze Habimana yamaze kwimanika ndetse yamaze gushiramo umwuka.

Polisi yabajije Umugore wa Habimana niba hari icyo azi ku mpamvu yo kwiyahura kwe, avuga ko uretse ayo makimbirane nta kindi abiziho.
Umurambo wa Habimana ukaba warajyanywe ku bitaro bya Polisi aho bateganya kumushyingura kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages