00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyakariba: Abagaragawe kwihanira bazagezwa mu butabera

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 22 August 2012 saa 10:17
Yasuwe :

’’Twagiranye inama n’abaturage bose bo mu Murenge wa Nyakariba, tubibutsa ko kizira kwihanira kandi ko gukora urugomo bihanirwa n’amategeko u Rwanda rugenderaho. Abarangwa nizo ngeso mbi bagomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu rwego kwo guha ubutabera Abanyarwanda bose’’.
Ibyo ni ibitangazwa na Dukundimana Espèrance, Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakariba, mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba mu kiganiro yagiranye ni IGIHE kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kanama 2012 , nyuma (…)

’’Twagiranye inama n’abaturage bose bo mu Murenge wa Nyakariba, tubibutsa ko kizira kwihanira kandi ko gukora urugomo bihanirwa n’amategeko u Rwanda rugenderaho. Abarangwa nizo ngeso mbi bagomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu rwego kwo guha ubutabera Abanyarwanda bose’’.

Ibyo ni ibitangazwa na Dukundimana Espèrance, Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakariba, mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba mu kiganiro yagiranye ni IGIHE kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kanama 2012 , nyuma y’aho Maniragaba Benoit Robert wo mu Murenge wa Kanama ( Umurenge uhana imbibi n’uwa Nyakariba), mu ijoro ryo ku itariki ya 19 rishyira kuya 20 Kanama 2012, ahohotewe na bamwe mu baturage, ubu arwariye ku Kigo Nderabuzima cya Kanama.

Amakuru dukesha Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakariba, avuga ko Bapfakurera Jean Bosco bitaga Kigingi wari waratawe muri yombi na Polisi yarekuwe, akurikiranywe ari hanze mu gihe iperereza rikomeje, naho uwitwa Claude (utarabashije kumenyekana irindi zina rye) ubu ari maboko ya Polisi.

Ku kibazo cya Maniragaba wakubiswe bikomeye na bamwe mu baturage bamukoreye urugomo ubwo yatahaga iwe, Dukundimana avuga ko ubu iperereza rikomeje, inzego za Polisi zahagurukiye icyo kibazo, abazagaragaramo kugira uruhare bagashikirizwa Pariki nayo igakomeza akazi kayo.

Ibi abitangaje nyuma y’inama yahuje abaturage bo mu Murenge ayobora yabaye ku wa kabiri, tariki ya 21 Kanama igamije kurebera hamwe n’abaturage uko ikibazo cy’umutekano cyifashe.

Muri iyo nama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bayobora Umurenge wa Nyakariba ndetse n’inzego z’umutekano, Dukundimana Espèrance yavuze ko abaturage bakanguriwe gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kwibungabungira umutekano.

Inkuru bifitanye isano:

Nyakariba : Yakubiswe n’abagizi ba nabi barenga 15 Imana ikinga akaboko


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages