Abaturage bo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe baragaragaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’imihanda ibafasha guhahirana n’indi mirenge, bikanababera ingorabahizi kugera ku karere bibasaba kugurisha itungo kugira ngo haboneke amafaranga y’urugendo rubashwa na moto gusa.
Abaturuka i Kaduha bashaka kujya ku biro by’Akarere, bavuga ko bimusaba kubanza kugurisha itungo, ryaba ihene cyangwa intama ashaka amafaranga ahwanye n’ibihumbi 10 yo gutega moto.
Umwe mu baturage yagize ati “kugera Nyamagabe uvuye i Kaduha bigusaba kugurisha itungo rigufi nk’ihene, intama cyangwa ingurube! Ibintu ntibyoroshye turi mu bwigunge.”
Baturage batangaza ko ko kugeza, kujya ku Karere bihenze cyane kurusha, kujya i Kigali, byo bibasaba gusa ibihumbi 5,000.
Mugisha Philbert, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, avugana na IGIHE ku murongo wa telephone, yatangaje ko ikibazo cy’imihanda itameze neza, gihari mu Karere ayobora, ariko Akarere katicaye, kari kugishakira igisubizo kuko bidindiza iterambere ry’Akarere.
Mugisha yatangaje ko mu mihanda izakorwa mu Karere, umuhanda wa Kaduha, ariwo uzakorwa mbere.
Mugisha yagize ati “dufatanyije na Minisiteri y’ibikorwa remezo, hari isoko ryatanzwe ryo kubaka uyu muhanda kandi dufite ikizere ko biza kuba byakemutse vuba.”
Mugisha anatangaza ko hari umuhanda urimo kubakwa muri Gasaka ufite ibirometero 30, niwuzura uzafasha abaturage kugera ku biro by’Akarere ka Nyamagabe bishobora kuzatwara iminota 15 gusa.



















TANGA IGITEKEREZO