Mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Nzega mu Karere ka Nyamagabe, imiryango igera kuri 26 iravuga ko ihatirwa kwimuka mu masambu yari ituyemo kuko habonetse undi muntu wari warahunze mu 1959 uvuga ko iyo sambu ari iye.
Umwe mu baturage waganiriye yatubwiye ko batujwe na Leta ku gasozi babarizwaho ubu mu myaka y’1961 n’1962 nk’abantu batagiraga aho kuba.
Ku itariki ya 31 Ukuboza 2012, ngo ni bwo Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Akagari batuyemo ka Nzega, Ingabire Victoire, ari kumwe na Muligo Felicien uvuga ko iyo sambu igera kuri ha 30 ai iye baje bakabotsa igitutu ngo bavemo batarabasenyera.
Aba baturage ngo bagera kuri 200 babarurwa mu miryango 26, bavuga ko Muligo bamubonye vuba aha bakaba babwirwa ko yari yarahunze mu mwaka w’1959.
Tuvugana na Ingabire Jean Chrisostome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, yadutangarije ko ikibazo cy’aba baturage kizwi ariko ko batagomba kwimurwa nk’uko babivuga ahubwo bagomba gusigarana ubutaka baturaho ubundi bugahabwa nyirabwo.
Yongeyeho ko amakuru yo kwimurwa aba baturage batanga ari ibinyoma, ahubwo ko batishimiye uko ubuyobozi bw’ibanze bwakemuye iki kibazo kitari icya vuba kuko ngo kimaze imyaka igera kuri ine.
Ku bw’iyo mpamvu ngo mu iyandikisha ry’ubutaka ibyangombwa byabwo ntibyasohotse kuko bifatwa nk’ibifite ikibazo, mu gihe nyirabwo w’ukuri ataramenyekana.



















TANGA IGITEKEREZO