Inkuba imaze gusenya urusengero rwa ADPR ahitwa i Nyarusiza mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, uru rusengero rukaba rwari rugeze mu gihe cyo gusakarwa imaze gutwara miliyoni 35 z’amanyarwanda.
Abakirisito ba ADPR mu Mudugudu wa Bande Akagari ka Nyarusiza mu Murenge wa Kamegeri bari bakataje mu kwiyubakira urusengero, ariko saa tanu na makumyabiri z’amanywa ku wa 31 Mutarama 2013 iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2010 yikuse hasi uko yakabaye. Ba nyirayo bavuga ko bari batewe ishema no kuzayitaha kuri Pasika ya 2013 bizihiza izuka rya Yezu.
Abari hafi uru rusengero rugwa bavuga ko urwakubiswe n’inkuba rugahita rusenyuka, mu gihe abafundi bashyiragaho imireko bo bari bugamye imvura yarimo imirabyo n’inkuba yaguye muri ako gace gaherereye munsi y’uruhererekane rw’imisozi rwitwa ”Ibisi”.
Umushumba w’ururembo rwa Gikongoro mu itorero ADPR, Kabagire Charles, avuga ko iyi ari inkuru ibabaje mu gihe abakirisiti bari bitanze bagerageza kubaka inyubako ikomeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamegeri Gahizi Faustin yahumurije abakirisitu ba ADPR muri aka gace, abizeza umuganda w’abandi baturage mu mirimo yo gusubukura iyi nyubako avuga ko yari ishema ku murenge wose.
N’ubwo inyubako yabo yasenyutse, abakirisitu b’itorero ADPR muri aka gace baravuga ko bashima Imana kuba nta muntu wahasize ubuzima bakavuga ko Imana bizera izabafasha kugera kuri icyo gikorwa cyo kubaka urusengero rujyanye n’igihe.
Uru rusengero rwasenyutse rutarasengerwamo, ikaba yari ifite uburebure bwa metero 32 kuri 15. Rwubakishwaga amatafari ahiye, kandi hagati harimo inkingi za beto (beton) mu gihe igisenge cyo cyari kigizwe n’ibyuma.



















TANGA IGITEKEREZO