00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Abarangije itorero bahize kuba umusemburo w’iterambere ry’Igihugu

Yanditswe na

Uwingabiye Denys Basile

Kuya 19 December 2012 saa 07:49
Yasuwe :

Abarangije icyiciro cya mbere cy’Itorero ryashojwe kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2012 mu Karere ka Nyamasheke bishimiye ibiganiro binyuranye bahawe mu minsi 17 bari bamaze mu itorero, ibi bikaba byarabasembuyemo gukunda igihugu no kucyitangira; ari na yo mpamvu muri iki gihe bari bari mu Itorero bakoze imirimo y’ubwitange irimo gusukura imihanda no kuyiteraho ibiti.
Nyuma y’imikino igaragaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, Intore za buri Murenge zahigiye imbere y’Umuyobozi (…)

Abarangije icyiciro cya mbere cy’Itorero ryashojwe kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2012 mu Karere ka Nyamasheke bishimiye ibiganiro binyuranye bahawe mu minsi 17 bari bamaze mu itorero, ibi bikaba byarabasembuyemo gukunda igihugu no kucyitangira; ari na yo mpamvu muri iki gihe bari bari mu Itorero bakoze imirimo y’ubwitange irimo gusukura imihanda no kuyiteraho ibiti.

Nyuma y’imikino igaragaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, Intore za buri Murenge zahigiye imbere y’Umuyobozi w’Akarere ibyo zizakora aho zigiye ku rugerero.

Bimwe mu byo bagarutseho mu mihigo ni ugukunda igihugu, gusigasira ubumwe n’ubwiyunge, kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside bakayirandurana n’imizi, kuba ijisho ry’umuturanyi no kurwanya ibiyobyabwenge.

Mu mezi atatu bagiye kumara ku rugerero bazakora imirimo y’ubwitange, kandi ngo bazakorana umurava bafatanyije n’ubuyobozi, ababyeyi n’abandi baturage bo mu midugudu batuyemo kugira ngo imyumvire irusheho kuba myiza.

Nk’uko babivuga, ngo guca ruswa n’akarengane ni yo ntego bajyanye ku rugerero bityo iyi mihigo n’ubushake bafite bikazatuma baba umusemburo w’Iterambere kuko ari bo mbaraga z’Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke washoje ku mugaragaro Itorero, yasabye abagiye ku rugerero kuba urumuri rw’abo basize mu midugudu kugira ngo abababonye babigireho.

Yabibukije ko Intore zirangwa no kubahiriza gahunda za Leta no gufatanya n’abandi, bityo aboneraho kubasaba gushyiramo ibitekerezo bizima bakarangwa n’ikinyabupfura no kwihesha agaciro; kandi bagaharanira ishusho nziza Akarere ka Nyamasheke gasanganywe mu ruhando rw’utundi turere.

Ibikorwa byo ku rugerero bizatangira mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2013, bizamare amezi atatu intore zikorera mu midigudu zituyemo kandi ubuyobozi bw’umurenge bukazategura ibikorwa biboneye hakurikijwe ibikenewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages