00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Afungiye gushaka guha umupolisi ruswa

Yanditswe na

Jean Bosco Mutibagirana

Kuya 21 June 2012 saa 09:42
Yasuwe :

Kuri sitasiyo ya Polisi i Nyamasheke hafungiye Ndayishimiye Fabien, umukuru w’ishuri ryigisha gutwara ibinyabizaga rya "Nyamasheke Driving School", ukurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu na sheki y’ibihumbi Magana inani.
Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru ruvuga ko yashakaga gutanga aya mafaranga ngo abigaga muri iri shuri babashe kubona impushya zo gutwara imodoka.
Ibi byabaye ubwo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi harimo (…)

Kuri sitasiyo ya Polisi i Nyamasheke hafungiye Ndayishimiye Fabien, umukuru w’ishuri ryigisha gutwara ibinyabizaga rya "Nyamasheke Driving School", ukurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu na sheki y’ibihumbi Magana inani.

Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru ruvuga ko yashakaga gutanga aya mafaranga ngo abigaga muri iri shuri babashe kubona impushya zo gutwara imodoka.

Ibi byabaye ubwo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi harimo gukorerwa ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga (Auto ecoles).

Ndayishimiye Fabien wari uhagarariye ishuri rya “Nyamasheke Driving School” ngo amaze kubona abanyeshuri be bagenda batsindwa, yahisemo kubasaba amafaranga kugira ngo ayahe umupolisi watanganga iki kizamini.

Ndayishimiye ngo yabashije kugera ku banyeshuri bamuhaye amafaranga, maze ahita aha umupolisi ibihumbi 300,000 anamubwira ko aza kumuha na sheki ifite agaciro k’ibihumbi magana inani ibizamini birangiye.

Uyu mupolisi yahise ahamagara abari aho bose abereka ko Ndayishimiye yashakaga kumuha ruswa.

Supt Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu aburira buri wese kutagerageza guha abapolisi impano cyangwa ibisa nazo, kuko ari ubwoko bwa ruswa.

Aramutse ahamwe n’icyaha Ndayishimiye yahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 2 kugeza kuri 5 nk’uko biteganywa n’itegeko Nomero 23 ryo kuya 7 Kanama 2003 rihana ibyaha bya ruswa n’ibisa nayo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages