Abatuye Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamasheke, baratangaza ko nyuma yaho bishyize hamwe kugira ngo batange amafaranga yo kugura cash power, ngo amaso yaheze mu kirere bityo ubu bakaba barara barinze intsinga zabo kugira zitibwa.
Mu kiganiro bamwe muri aba baturage bagiranye na IGIHE, batangaje ko bamaze amezi arenga 4 baratanze ayo mafaranga ariko ngo babwira inzego z’ubuyobozi zikabizeza ko icyo kibazo kigiye gukemuka, nyamara kugeza magingo aya kuba mu kizima biracyabarembeje.
Noweli Jean Batiste utuye mu kagari ka Ngoma, yagize ati “Twishyize hamwe turi abantu 80 bityo dutanga amafaranga ngo duhabwe amashanyarazi, twarategereje ariko n’ubu ntacyo turabona, ibi bikaba bituma turara tureba ngo intsinga zacu abajura bataza bakaziba.”
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akerere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yatangarije IGIHE ko iki kibazo koko gihari ariko byatewe n’uko cash power zabaye nke, ubu ubuyobozi bw’akarere ngo bukaba bugiye kurushaho gukora ubuvugizi kuri EWSA kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba.



















TANGA IGITEKEREZO