Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dufite ahantu nyaburanga hashingiye ku mateka ya mbere na nyuma y’umwaduko w’abazungu. Bikaba bigaragara cyane cyane mu mateka yo kwagura u Rwanda ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli na Kigeli wa IV Rwabugiri.
Bimwe mu byiza nyaburanga biri i Nyamasheke
Ibigabiro by’Umwami Rwabugiri: nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage bakuze, bavuga ko aha mu mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano, hahoze Umuturirwa wa Rwabugiri, ni ukuvuga urugo rwe, ari na rwo yahagurukiragamo ajya kurwana ubwo yafataga Ijwi na Karere ubu ni mu gihugu cya Congo. Aha hantu hagaragazwa n’ibigabiro bigaragara ko ari ibya kera. Umwami Rwabugiri kandi yagiraga n’urundi rugo ku Kabunyoni ka Nyamirundi, ubu hakaba ari mu Murenge wa Nyabitekeri.
Umwaro w’Umwami: aha na ho ni mu Mataba ya Nyamasheke mu Mudugudu wa Gikuyu Akagari ka Ninzi, ni ho Umwami Rwabugiri yatsikaga ubwato bwe avuye ku rugamba ndetse akanahogera.
Akarwa k’abakobwa: aka karwa ni ko bitaga Nyamasheke kuko bagatagaho abakobwa batwaye inda z’indaro maze abashi baturutse ku Ijwi bakaza kubitwarira. Aba bakobwa batwaye iz’indaro ngo batabwaga kugira ngo batanduza umuryango bakawutesha agaciro. Ibi ngo byatumaga abakobwa batinya gukora ayo mahano kubera igihano gikomeye.
Kayenzi ka Ruganzu: aha ni ho Umwami Ruganzu II Ndoli yaturukaga agiye gutera ku Ijwi.
Kaduha ka Nyamirundi: ni ho umwami yahagurukiraga ajya gutera Ubunyabungo mu Rugendo na Shungwe, ho mu gihugu cya Congo.
Ntango: aho bita ku Ntango ni ho hari hacukuye icyobo cyaterekwagamo Intango banywaga bavuye ku rugamba.
Amacukiro y’Inka z’Umwami: aha ni ku nkengero y’Ikiyaga cya Kivu, hakaba ari ho hari hagishe Inzishwa. Izi ni inka zagendanaga n’Umwami zikamukamirwa. Kugeza ubu harangwa n’ubutaka bw’ifumbire kuko abaturage baza no kubutwara bakajya kubufumbiza mu mirima yabo. Aha kandi hari n’ikibuguzo cy’umwami Ruganzu II Ndoli ariko kiri mu mazi.
Kigaga: aha ni mu Murenge wa Shangi ahahoze Ikigo cy’abasirikare b’Abadage, ari na ho habereye urugamba rw’Ingabo z’Umwami Rwabugiri n’Ababiligi, maze Bisangwa bya Bigombituri wari umugaba wazo akahagwa. Kugeza ubu mu Kigaga harangwa n’inzu y’umwe mu bahoze ari abasirikare b’Abadage Muganga Richard Kandt wageze mu Rwanda mu 1898, akaba ari na we waje gushinga Umujyi wa Kigali, Umurwa mukuru w’u Rwanda.
Aha i Shangi hari n’ikibuga cy’umupira w’amaguru cyaciwe n’umutware Bideri wayoboraga Impala mu myaka ya 1940, ari na ho hesuraniraga ikipe ye yitwaga yitwaga Utunyoni tw’i Shangi n’Integagituza za Gakoko ka Shamurenzi umutware wa Kesha.
Aha hantu nyaburanga abaturage bahaturaniye bahavuga nk’abahazi ariko ugasanga batazi imyaka byabereyemo ku buryo buzwi kuko ari ibya kera.
Ni muri urwo rwego hasuwe n’itsinda ry’abagize Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO ndetse na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu kwezi k’Ukwakira 2012. Uwari uhagarariye iri tsinda akaba n’umushakashatsi, Rwakayiro Ignace yavuze ko kwita ku mateka ari ukubaka Igihugu.
Rwakayiro yakomeje avuga ko gusura aha hantu no kuganira n’abaturage bigamije kumenya imiterere yaho kugira ngo hazakorerwe ubushakashatsi, ndetse hatekerezwe no ku mishinga igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bahaturiye, hashingiwe ku muco n’amateka no gukangurira urubyiruko kubimenya no kubikomera.
Nk’uko byifujwe n’abaturage baturaniye aha hantu hose, hashobora gukurura ba mukerarugendo. Imwe mu mishinga bifuje ko yatekerezwaho ni ukuhashyira ibyapa bigaragaza amateka magufi y’ahantu, kwandika amateka yaho no gukora amasomero rusange y’umuco, kubaka amahoteli n’andi mazu yakira ba mukerarugendo, kubaka ikibuga cy’umupira ku buryo bugezweho (Stade) ndetse n’imihanda igera aho hose.
Abaturage kandi bifuje ko bitewe n’amateka ahari ashingiye ahanini ku ntambara z’abami n’abakoloni, hashyirwa Inzu Ndangamurage irimo ibikoresho byose by’intambara birimo Ingabo, amacumu, imitana n’imyambi, hagashyirwa n’Itorero ryigisha rikanahugura abandi ku muco n’amateka. Bifuje na none ko byaba byiza hafi y’iyi nzu ndangamurage hakororerwa inka z’inyambo, nka kimwe mu byarangaga umuco wa kera. Ibi bizatuma urubyiruko rumenya aya mateka kandi rubone uko rukomera ku muco.
Muri iki gikorwa cyo kubumbatira umuco hagomba ubufatanye bw’abakuru n’abato kugira ngo umuco n’amateka bitazima.



















TANGA IGITEKEREZO