00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: “Iyo dufite umutekano ni bwo tugomba kuwuvugaho kenshi “

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 August 2012 saa 12:48
Yasuwe :

Iyo dufite umutekano ni bwo tugomba kuwuvugaho kenshi kugirango turusheho kuwubungabunga no kuwubumbatira kuko tuzi neza ingaruka zo guhungabana kwawo, kandi kuwuvuga ni nabyo bituma tubasha gukumira icyawuhungabanya cyose.
Aya ni amagambo y’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste mu nama y’umutekano yaguye mu Murenge wa Rangiro kuwa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2012. Iyi nama yari yitabiriwe n’abaturage b’Umurenge wa Rangiro, yibanze ku bibazo bihungabanya umutekano (…)

Iyo dufite umutekano ni bwo tugomba kuwuvugaho kenshi kugirango turusheho kuwubungabunga no kuwubumbatira kuko tuzi neza ingaruka zo guhungabana kwawo, kandi kuwuvuga ni nabyo bituma tubasha gukumira icyawuhungabanya cyose.

Aya ni amagambo y’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste mu nama y’umutekano yaguye mu Murenge wa Rangiro kuwa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2012. Iyi nama yari yitabiriwe n’abaturage b’Umurenge wa Rangiro, yibanze ku bibazo bihungabanya umutekano harimo ibihuha, urugomo, ibiyobyabwenge, kwangiza ibidukikije, n’ibindi.

Mu izina ry’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamasheke, Murangwa Théoneste uyobora Station ya Polisi ya Kanjongo, yasabye abaturage gufatanya kwamagana abagifite umuco wo kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo bicike burundu.

By’umwihariko mu nkengero za Pariki ya Nyungwe ikikije Umurenge wa Rangiro, ngo haracyaboneka abantu bahinga urumogi barwita umuti w’inka. Yamaganye kandi abantu bakingira ikibaba abanyabyaha birinda kwiteranya, ashimangira ko kuvugisha ukuri no gukorera mu kuri ari byo byubaka igihugu.

Lt. col Muvunyi yahamagariye abaturage gufatanya n’Ingabo ndetse na Polisi bakicungira umutekano, bagakaza kurara amarondo kandi bagatanga amakuru ku gihe. Yabasabye na none gufata neza amashyamba, bakirinda gutwika imisozi kandi buri wese akaba imboni ya mugenzi we.

Ku byerekeranye n’amakuru avugwa hirya no hino ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage ko ari ibihuha bagomba kwima amatwi.
Uwingabiye Denys Basile umukozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe itangazamakuru


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages