00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umuhanda mushya wa kaburimbo mu kubakura mu bwigunge

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 9 November 2012 saa 10:01
Yasuwe :

Abatuye uturere twa Nyamasheke, Karongi, Rusizi na Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, barishimira iyubakwa ry’umuhanda wa Kaburimbo uri kubakwa na Sosiyete ya China road and Bridge cooperation ufite ibirometero 81.
Abaturage bagaragaza ko uwo muhanda watumye imodoka zitwara icyayi gihingwa muri ako gace, zibona aho zica ku buryo bworoshye, kandi ko umuhanda utangira kubakwa hari benshi bahawe akazi bigatuma biteza imbere n’imiryango yabo.
Uwiringiyimana Janet utuye Nyamasheke umurenge wa (…)

Abatuye uturere twa Nyamasheke, Karongi, Rusizi na Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, barishimira iyubakwa ry’umuhanda wa Kaburimbo uri kubakwa na Sosiyete ya China road and Bridge cooperation ufite ibirometero 81.

Abaturage bagaragaza ko uwo muhanda watumye imodoka zitwara icyayi gihingwa muri ako gace, zibona aho zica ku buryo bworoshye, kandi ko umuhanda utangira kubakwa hari benshi bahawe akazi bigatuma biteza imbere n’imiryango yabo.

Uwiringiyimana Janet utuye Nyamasheke umurenge wa Bushekeri, avuga ko sosiyete China road ifatanyije na Leta y’u Rwanda byabafashije kwivana mu bwigunge, kuko mbere yo mu mwaka 1994, nta muyobozi wigeze afasha utu turere gutera imbere.

Janet yavuze kandi ko China road itangiye kubaka uyu muhanda, yishimwe cyane bityo aboneraho no gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda udahwema kuzana abashoramari bava mu mahanga.

Jean Batiste Noel utuye akagali ka Ngoma, yatangarije IGIHE ko kuva uyu muhanda umaze kubakwa, ibiciro by’ingendo byaragabanutse kuva ahitwa Buhinga werekeza ku biro by’Akarere ka Nyamasheke, bahakoresha amafaranga 600 gusa mu gihe mbere bakoreshaga 1500.
Ikindi kandi ngo Jean Batiste avuga ko bigiye kuri China road gukoresha ingufu mu kazi, ko uburyo Abashinwa bakora cyane n’abanyarwanda bose babigana, u Rwanda rugatera imbere.

Liu Zemin uhagarariye China road and Bridge cooperation mu ntara y’Iburengerazuba, yatangarije IGIHE ko ibirometero 81 bigiye kuzura mu gihe gito, ko harimo gukoreshwa ingufu kugira umuhanda wuzure vuba.

China road and Bridge cooperation yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1974, aho umuhanda Kigali-Rusumo wahise wubakwa. Iyo sosiyete yaje guhagarara mu gihe cya Jenoside mu1994, igaruka mu 1995.

China road ikoresha abakozi b’Abanyarwanda barenga ibihumbi 2, kandi imihanda irenga icya kabiri yubakwa mu Rwanda yubakwa n’iyo sosiyete.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages