00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umurenge wa Cyato wishimiye igikombe wahawe mu kwesa imihigo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 July 2012 saa 08:32
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Cyato Akarere ka Nyamasheke barishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse n’igikome baherutse kwegukana cyo kwesa imihigo, y’umwaka wa 2011-2012.
Abaturage b’Umurenge wa Cyato bishimira ko mbere Umurenge wabo wari mu bwigunge, ariko ubu bakaba bamaze kugera ku iterambere binyuze mu bikorwa baba bigejeje ho mu rwego rwo kwesa imihigo nk’uko byatangajwe na Nzabandora Fréderic, umuturage w’uyu Murenge wa Cyato.
Yavuze ko ibi byose babikesha ubuyobozi bwiza bibonamo (…)

Abaturage bo mu Murenge wa Cyato Akarere ka Nyamasheke barishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse n’igikome baherutse kwegukana cyo kwesa imihigo, y’umwaka wa 2011-2012.

Abaturage b’Umurenge wa Cyato bishimira ko mbere Umurenge wabo wari mu bwigunge, ariko ubu bakaba bamaze kugera ku iterambere binyuze mu bikorwa baba bigejeje ho mu rwego rwo kwesa imihigo nk’uko byatangajwe na Nzabandora Fréderic, umuturage w’uyu Murenge wa Cyato.

Yavuze ko ibi byose babikesha ubuyobozi bwiza bibonamo kandi burajwe ishinga no kubashakira iterambere. Bakaba bishimira ko bahawe VUP ikabafasha kwiteza imbere no kuzigama muri Koperative y’Umurenge SACCO, ndetse n’umushinga w’icyayi cya Gatare wahaye benshi akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles yashimiye aba baturage kuko bumva gahunda za Leta kandi bakazigiramo uruhare, bityo bakaba barahisemo gukora bakiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Muri uyu muhango hanahembwe utugari tubiri twitwaye neza mu mihigo muri uyu Murenge, aho Akagari ka Rugari kabaye aka mbere kahawe icyemezo cy’ishimwe na sheki y’amafaranga ibihumbi 20.

Uwingabiye Denys Basile Umukozi w’Akarere ka Nyamasheke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages