Imiryango 48 yo mu makoperative 12 yo mu Karere ka Nyamasheke, yagabiwe inka z’inzungu n’umuryango uharanira kuzamura amajyambere mu cyaro ATEDEC (Action technique pour un dévelopement communautaire) mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste wari witabiriye iki gikorwa, yibukije ko gahunda yo gutunga inka kuri buri Munyarwanda ari gahunda yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kugira ngo buri wese atunge kandi atunganirwe.
Habyarimana yabwiye abahawe inka ko kugira ngo bazabashe kugera kuri ubwo bukire bagomba gukora iyo bwabaga kuko ushaka inka aryama nka zo. Yasabye abahawe inka kuri iyi nshuro kuzitaho, bakaziha ibyo kurya bihagije kandi zikagirirwa isuku, mbese bagakora nk’abashaka kwihesha agaciro.
Yababwiye ko abatunzi b’inka nyinshi ari abahereye ku nka imwe, abifuriza guhera ku nka bahawe bakazitaho bakagaragaza uruhare rwabo mu kuzibyaza umusaruro ndetse bakagira amashyo.
Ibi byanashimangiwe na Mahoro Rubibi Alex, Umuhuzabikorwa wa ATEDEC ku rwego rw’Igihugu. Yavuze ko abahawe inka zikwiye kuzabafasha guhindura imibereho yabo n’iterambere ry’imiryango.
ATEDEC ikorera mu mirenge ine yo mu Karere ka Nyamasheke aho batangiye batanga amatungo magufi yiganjemo ihene n’ingurube, ubu bakaba bamaze no gutanga inka 144 mu gihe cy’imyaka ibiri. Izi nka hamwe n’andi matungo ATEDEC iziha abantu bagenwe n’inzego z’ibanze bigaragara ko batishoboye bo mu makoperative 12 akorana n’uyu muryango, 31 mu zatanzwe zikaba ubu zarabyaye.
Umuyobozi w’Akarere yashoje abwira abaturage ko kubavana mu bukene bikomeje kubegerezwa cyane cyane gahunda za Girinka na VUP. Ibi bikorwa byose bigamije kugira ngo mu mwaka wa 2016 abaturage ba Nyamasheke bari munsi y’umurongo w’ubukene bazabe bari munsi ya 30%, nk’uko biri mu cyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO