00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umwana yapfuye arohamye mu Kivu

Yanditswe na

Jean Pierre Niyibizi

Kuya 4 December 2012 saa 05:06
Yasuwe :

Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 witwa Ndatimana Jason wo mu mudugudu wa Mushungo, umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari agiye kuvoma ku wa gatatu Ukuboza 2012.
Uyu mwana wari usanzwe arwara indwara y’igicuri yajyaga imuteraga kwitura hasi, birakekwa ko ari cyo cyaba cyaramutuye mu mazi.
Yiyongereye ku bandi bantu batandukanye bapfuye barohamye na bo mu Kivu, ubu umubare munini w’abarohama ukaba ari uw’abana. Ibi bikomeje guhangayikisha ababyeyi (…)

Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 witwa Ndatimana Jason wo mu mudugudu wa Mushungo, umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari agiye kuvoma ku wa gatatu Ukuboza 2012.

Uyu mwana wari usanzwe arwara indwara y’igicuri yajyaga imuteraga kwitura hasi, birakekwa ko ari cyo cyaba cyaramutuye mu mazi.

Yiyongereye ku bandi bantu batandukanye bapfuye barohamye na bo mu Kivu, ubu umubare munini w’abarohama ukaba ari uw’abana. Ibi bikomeje guhangayikisha ababyeyi n’abayobozi mu karere ka Nyamasheke.

Abashinzwe umutekano mu nzego zitandukanye, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke ku wa 29 Ugushyingo mu nama y’umuteekano bari bemeranyije ko hakwiye kujyaho ingamba zifatika zo kurinda izi mfu zikomoka ku kurohama muri iki kiyaga, by’umwihariko ababyeyi baturiye ikiyaga basabwa kuba maso no kujya basobanurira abana babo ko batagomba kuvogera ikiyaga uko biboneye.

Umwana warohamye ni mwene Munyeshangi Jonas na Mukankiko Eliane.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages