Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, rwagwiriwe n’igiti cy’ingazi maze rusenyuka ku gisenge igice kimwe.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 18 rishyira kuya 19 Nzeri 2012 mu mvura yaguye mu masaha y’umugoroba.
Ubwo twageraga kuri uru rwibutso mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, twasanze abaturage bafatanije na Kiliziya Gatorika Paruwasi ya Nyamasheke rwubatsemo barimo gukora ubutabazi bakura iki giti hejuru yarwo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Nshimiyimana Jean Damascène, yatangaje ko hafashwe ingamba yo gukuraho ibiti byegereye uru rwibutso, mu rwego rwo kwirinda ko ikiza (Ibiza) nk’iki cyazongera kuba, maze hagaterwa indabo.
Yakomeje avuga ko ubu barimo gukora imibare ngo barebe amafaranga akenewe mu gusana uru rwibutso, maze bagakora ubuvugizi, ku buryo mu minsi ya vuba rutangira gusanwa.
Kuri uru rwibutso kandi ngo hagiye gushyirwa uburinzi busumbye ubwari buhari, kugira ngo umutekano warwo ukomeze kuba mwiza mu gihe hatarasanwa.
Uru rwibutso rwa jenoside rwibasiwe n’ikiza, rushyinguyemo imibiri y’abazize jenoside basaga ibihumbi 47.
Iyi mvura kandi yanangije urutoki muri uyu Murenge wa Kagano mu Kagari ka Rwesero, ariko mu gihe twavuganaga ubuyobozi bw’umurenge bukaba bwari butarabasha kumenya ingano y’ibyangijwe.
Uwingabiye Denys Basile ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyamasheke



















TANGA IGITEKEREZO