Kuri Station ya Polisi ya Kanjongo ho mu Karere ka Nyamasheke kuva kuri uyu wa Gatanu hafungiye umusore witwa Ndikubwimana Erneste w’imyaka 33 y’amavuko nyuma yo gutabwa muri yombi ahagana mu ma saa yine n’igice z’ijoro arimo kuvana umurambo w’umwana w’umukobwa witwa Uwamahoro Vestine w’imyaka 20 y’amavuko mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso.
Umuyobozi w’ubugenzacyaha mu ntara y’Uburengerazuba akaba n’umuvugizi wa Polisi muri iyo ntara, Supt Urbain Mwiseneza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibogora kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Kugeza ubu urujijo ni rwose ku cyaba cyatumye uyu mwana w’umukobwa Uwamahoro Vestine yicwa. Yari amaze igihe gito cyane atangiye gukora mu Kabari kari muri Centre y’ubucuruzi ya Tyazo. Nyiri aka kabari avuga ko uyu mwana unafite Umubyeyi hafi y’iyi santeri yatasheye hagati ya saa mbiri na saa tatu z’ijoro nyuma y’uko abakiliya bagabanutse.
Ubwo imodoka yo mu Kigo cy’imisoro n’amahooro RRA yari itwaye abashinzwe kurwanya magendu muri iki kigo yari iri muri uyu muhanda yaguye gitumo uyu Ndikubwimana Erneste ateruye umurambo awuvana mu modoka ahita atabwa muri yombi. Twashatse kumenya aho uwo murambo uyu Ndikubwimana Erneste yari awukuye n’aho yari awujyanye, Supt Mwiseneza, Umuyobozi w’ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse n’umuvugizi wa Polisi muri iyo ntara avuga ko Polisi ikiri mu iperereza kugirango abafite uruhare bose muri uru rupfu bafatwe.
Cyakora ntitwabashije kuvugana n’uwafatiwe muri iki cyaha ngo atubwire icyo yari agambiriye. Gusa uyu murambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibogora kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Hagati aho ariko, bamwe mu baturage bo bavuga ko uyu Nyakwigengera Mahoro Vestine yaba yazize ko yanze kujyana n’uyu Ndikubwimana Erneste I Kamembe, dore ko ariho yari ajyanye umucanga yari apakiye yamwangira akaba yaba yaramuhanuye mu modoka cyangwa akagira ikindi amukubita dore ko yari yamaze kurenga ku rugo rw’iwabo wa nyakwigendera. Aba babivuga bahera ku kuba uyu Ndikubwimana Erneste uzwi ku izina rya Muzehe hari n’undi mukobwa yari yasabye ko bajyana akamwangira:
Abandi ariko bavuga ko uyu Ndikubwimana Erneste ngo yaba yamusambanyije nyuma akamugirira nabi cyangwa akamugwaho, aribwo yashakaga kujugunya uyu murambo we akagubwa gitumo. N’ubwo ibyavuye kwa muganga bitaramenyekana, icyo aba baturage bavuga ni uko nyakwigendera Mahoro Vestine yari atwite inda y’amezi abiri. Aha bamwe banahahera bavuga ko uwayimuteye yaba yarahaye uwo musaza amafaranga ngo amwivugane.
Kugeza ubu kandi uretse uyu Ndikubimana Erneste uri mu maboko ya Polisi, hamaze no gutabwa muri yombi uwitwa Furera Viateur wari kigingi w’iyi modoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite Plaque no RAB 940 D. Umuyobozi w’ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburengerazuba akaba n’umuvugizi wa Polisi muri iyo ntara, Supt Urbain Mwiseneza yijeje itangazamakuru ko mu gihe kitarambiranye bazamenyeshwa aho iperereza rigeze.
Orinfor



















TANGA IGITEKEREZO