00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Ahokerezwaga inyama zigura 100 hafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 27 February 2013 saa 05:42
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi ni bwo mu murenge wa Biryogo hafi ya Maison Tresor ahokerezwa inyama zigura amafaranga 100 hafashwe ni nkongi y’umuriro, ariko ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wagize icyo aba.
Nk’uko Nkurunziza uzwi ku izina rya Mucoma wotsaga izo nyama yatangarije IGIHE, yarimo kotsa inyama ifite amavuta menshi hafi ye udutsinga dukoranaho atabizi bihita bitera inkongi y’umuriro ikomeye ariko imodoka ya Polisi mu zishinzwe (…)

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi ni bwo mu murenge wa Biryogo hafi ya Maison Tresor ahokerezwa inyama zigura amafaranga 100 hafashwe ni nkongi y’umuriro, ariko ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wagize icyo aba.

Nk’uko Nkurunziza uzwi ku izina rya Mucoma wotsaga izo nyama yatangarije IGIHE, yarimo kotsa inyama ifite amavuta menshi hafi ye udutsinga dukoranaho atabizi bihita bitera inkongi y’umuriro ikomeye ariko imodoka ya Polisi mu zishinzwe gutabara ahafashwe n’inkongi y’umuriro yahise ihagoboka.

Abajijwe ibyangiritse yavuze ko hatangiritse ibintu byinshi uretse amasahani, ibikombe n’amabati nta kindi cyangiritse.

Abaturage bo mu Biryogo bakomeje gushima Polisi bavuga ko iyo itindaho gato n’andi mazu yari gufatwa n’inkongi dore ko icyo cyokezo gifatanye n’amazu menshi atuwemo.

Gusa bamwe mu baturage bavugaga ko iyo nkongi yatewe ahanini n’insinga z’amashanyarazi zashyizweho nabi uretse ko nyuma yo kuzimya uwo muriro icyo kibazo cyahise gikemurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages