Mu Murenge wa Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge, imiryango 50 yabanaga mu buryo butemewe n’ amategeko yasabye gusezerano kuri uyu wa kane tariki ya 17 Gicurasi ubuyobozi bw’ Umurenge wa Nyamirambo, nabwo ntibwazuyaza kubafashije kuzuza icyifuzo cyabo.
Abasezeranye badutangarije ko kuva bamara kumenya akamaro ko kubana basezeranye mu buryo bwemewe n’ amategeko bafashe umugambi wo kubishyira mu bikorwa, bakaba batanze urugero ko nk’ubu handikwa ubutaka, iyo mubana mwarasezeranye buri wese agira uruhare rungana n’ urw’undi kuri uwo mutungo, kandi gusezerana ngo bituma ababana bagira ubwizerane no gukorera hamwe bagamije inyungu z’ abana babo.
Umuyobozi w’ Umurenge wa Nyamirambo Bwana NKURUNZIZA Alexis asanga n’ubwo abaturage benshi bamaze kumenya akamaro ko kubana mu buryo bwemewe n’ amategeko, muri uwo Murenge haracyagaragara n’ undi mubare munini w’abantu babana mu buryo butazwi.
Nkurunziza yaboneyeho kubasaba kuyoboka Ubuyobozi bw’ Umurenge bukabafasha kuko nta kiguzi bisaba uretse agatabo ko gushyingirwa umuntu agura. Yagaragaje ko gahunda zihuza abaturage nka VUP (Vision Umurenge Program) arizo zifasha ubuyobozi bw’ Umurenge kugera ku baturage benshi no kubasobanurira gahunda zitandukanye za Leta.
Umuyobozi w’Umurenge yashishikarije abageni bari aho kubana mu mahoro bakanafashanya birinda ihohoterwa umugore yagirira umugabo cyangwa umugabo yagirira umugore.
Inkuru twayigejejweho na Jean de Dieu Serugendo, ushinzwe itumanaho n’ihererekanyamakuru mu Karere ka Nyarugenge



















TANGA IGITEKEREZO