00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Hari abasanga abakoze Jenoside bari barabuze umutima

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 8 April 2013 saa 03:50
Yasuwe :

Bamwe mu batanze ubuhamya mu Mudugudu wa Muhabura, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, bavuze ko ibihe baciyemo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi ari nka filimi, ndetse bagahamyako abakoze jenoside nta mutima wa kimuntu bari bagifite.
Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko iyo yibutse ibihe yaciyemo aho yari mu gifunzo gihana imbibe n’akarere ka Bugesera na Muhanga,kuri we ngo asanga ari nka filime ikomeye. Yagize ati “ Ntanze ubuhamya bw’ibyo naciyemo byatwara amasaa atari (…)

Bamwe mu batanze ubuhamya mu Mudugudu wa Muhabura, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, bavuze ko ibihe baciyemo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi ari nka filimi, ndetse bagahamyako abakoze jenoside nta mutima wa kimuntu bari bagifite.

Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko iyo yibutse ibihe yaciyemo aho yari mu gifunzo gihana imbibe n’akarere ka Bugesera na Muhanga,kuri we ngo asanga ari nka filime ikomeye. Yagize ati “ Ntanze ubuhamya bw’ibyo naciyemo byatwara amasaa atari munsi y’abiri, kuko abadukoreye jenoside nta mutima wa kimuntu bari bafite, cyakora ndashimira abagize uruhare mu kugira uwo bahisha icyo gihe”.

Yongeye agira ati “ Agahinda nasigiwe no kubura abanjye gahoraho buri gihe, ntabwo nshobora kumara iminsi ibiri ntibutse abana nabuze mu gihe cya Jenoside ahitwa i Ntarama ku Cyugaro”.

Umwe mu batanze ibiganiro Ruhigira Benoit, yavuze ko jenoside yatangiye gutegurwa mbere 1994, ngo kuko itotezwa n’iyicwa ry’Abatutsi ryagiye rikorwa mbere yaho. Abitabiriye ibiganiro byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, basobanuriwe uburyo jenoside ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amahanga yose.

Yatanze urugero rw’uko n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda bakomeje koherezwa kuburanira iwabo, byari mu rwego rwo kwerekana ko icyaha cya jenoside kidasaza niyo byamara imyaka ingahe, uwagikoze arakurikiranwa. Ruhigira yagize umwanya wo kwihanganisha ababuze ababo mu gihe cya jenoside, abasaba gukomera no guharanira kwigira.

By’umwihariko yasabye abaturage batuye umudugudu wa Muhabura, kurushaho kwitabira ibiganiro bizamara icyumweru bitangwa n’abantu banyuranye ngo kuko biri mu rwego rwo kwiha agaciro bibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .