N’ubwo Mayibobo zicibwa mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo ariko zinashyirwa mu ibigo ngororamuco zinigishwa imyuga, hari izagize ubuhungiro ibiraro, aho mu murenge wa Nyamirambo n’uwa Rwezamenyo abaturage bavuga ko hakiri Mayibobo nyinshi kandi zikomeje kubiba.
Ku wa 7 Gicurasi saa saba z’amanywa ahakunzwe kwitwa Fantastic, Niyonshuti Alex yibwe na Mayibobo amagi yacuruzaga, zimutwara na telefone zirukankira munsi y’ikiraro. Agira ati “Nari mpise hano, mbona udusore ubona ari duto, turampamagaye. Sinarinzi ko ari mayibobo! Tunsaba amagi atatu ngiye kuyabaha, umwe arambaza ngo niryari mwana? Ngiye kureba igihe buhita buncapura telefone yanjye bwiruka bugana muri iyi ruhurura abandi bahita na bo birukankana indobo y’amagi.»
Abaturage bari aho batangarije IGIHE ko zijyanwa zikongera zikagaruka kandi ko zimaze kubamaraho ibintu, kuko no kuwa gatatu zambuye abantu amashuka bagurishaga kandi ko atari rimwe cyangwa kabiri zibikora.



















TANGA IGITEKEREZO