00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Yasohowe muri tagisi kubera kwanga umuziki

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 6 April 2013 saa 03:47
Yasuwe :

Nyuma yaho umugenzi ategeye tagisi ijya i Nyamirambo agasangamo umuziki ukabije agasaba ko wagabanywa cyangwa ikazimwa, shoferi yahise amushushubikana yanga kumutwara.
Nk’uko bizwi ko ubu nta mugenzi ukwiye kubangamirwa n’urusaku rw’imiziki iba ahantu hose ndetse no muri za Tagisi, abagenzi batega izijya i Nyamirambo bavuga ko babangamiwe n’urusaku rwa Tagisi z’i Nyamirambo. Bakomeza bavuga ko abashoferi b’i Nya mirambo wagira ngo ntibarebwa n’amategeko kuko iyo ubabwiye (…)

Nyuma yaho umugenzi ategeye tagisi ijya i Nyamirambo agasangamo umuziki ukabije agasaba ko wagabanywa cyangwa ikazimwa, shoferi yahise amushushubikana yanga kumutwara.

Nk’uko bizwi ko ubu nta mugenzi ukwiye kubangamirwa n’urusaku rw’imiziki iba ahantu hose ndetse no muri za Tagisi, abagenzi batega izijya i Nyamirambo bavuga ko babangamiwe n’urusaku rwa Tagisi z’i Nyamirambo.

Bakomeza bavuga ko abashoferi b’i Nya mirambo wagira ngo ntibarebwa n’amategeko kuko iyo ubabwiye kugabanya ijwi ahubwo ari bwo baryongera cyangwa bakagusaba gusohoka mu modoka.

Mukamana utuye mu karere ka Kicukiro avuga ko yaje i Nyamirambo aje gusura abavandimwe atega tagisi izenguruka maze ayisangamo radiyo isakuza, abanza kwirengagiza nyuma bimwanga mu nda, asaba ko bayimugabanyiriza.

Yakomeje avuga ko shoferi yahise amwimyoza agira ngo ntiyamwumvise arongera amusaba ko yayimuzimiriza kuko yari arwaye umutwe. Shoferi amusaba ko atakomeza kumusakuriza, undi amubwira ko bamaze kubuza urusaku nk’urwo rubangamira abaturage. Yagize ati “Shoferi yahise ahagarara ansaba gusohoka ngatega indi idafite umuziki. Yahise anyirukanamo.”

Eugene we utuye mu muri Gasabo ku Gisozi avuga ko atazigera atega tagisi y’insitari na rimwe kuko abashoferi bazitwara, icya mbere nta kinyabupfura bagira kuko ushobora kumubwira kugabanya ahubwo akongerera icyo.Yavuze ko yigeze kubwira shoferi rimwe ngo agabanye maze ngo amubaza ko ayijyamo atabonaga ari insitari, maze amusaba ko yajya areba imodoka agiye gutega.

Umushoferi ngo yamubwiye ko tagisi ye idatwara abasaza. Na ho uyu mushoferi utarashatse ko uzina rye ritangazwa yavuze ati “twebwe izi tagisi zacu bakunze kwita insitari abagenzi benshi zijyana baba biganjemo urubyiruko, ku buryo nta radiyo irimo nta mugenzi wayijyamo.”

Supt. Gasana Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda atangaza ko abaturage bazajya bumva urusaku rubarembeje, bazajya bahamagara Polisi bayimenyeshe aho byabereye, kuko Polisi itahita imenya ahabaye amakosa hose hatabaye ubufatanye n’abaturage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages