Ku gicamutsi cyo kuri uyu wa Gatatu imodoka ebyiri zagonganiye ahitwa i Nyandungu, iyo mpanuka ikaba yakomerekeje abantu batatu ariko ku buryo budakomeye.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE, yageraga aho iyo mpanuka yabereye nyuma y’iminota igera kuri 30 impanuka ibaye, yasanze imodoka ya Hiace ifite puraki RAA032N yavaga i Kabuga yerekeza i Remera imaze kugongana n’imodoya y’ivatiri ya Toyota ifite puraki RAB294N.
Amakuru twabashije kumenya nk’uko twabitangarijwe n’abari muri iyo tagisi, ngo ni uko iyi tagisi yari ifite umuvuduko mwinshi igashaka guca ku yindi modoka yari iyiri imbere, ariko nti byabasha gukunda kuko imbere hari hari indi kamyo yari yapfiriye mu nzira, ubwo mu gushaka kugarura imodoka mu ruhande rwe nibwo umushoferi yahise agonga iyo vatiri yamanukaga yerekeza I Kabuga.
Twashatse kuvugana n’umushoferi wari utwaye iyi modoka, ariko ntiyagira icyo adutangariza. Umugore wari utwaye ivatiri we yemeye kuvugana n’itangazamakuru ariko yanga gutangaza amazina ye.
Umwe mu bari muri tagisi waganiriye na IGIHE witwa Dusabumuremyi Wellars, yavuze ko ubwo impanuka yari imaze kuba abantu beshi batangiye kuvamo bakeka ko imodoka, ihiye bikaba ari nabyo byabaye intandaro yo gukomereka kwa bamwe.
Dore uko byari bimeze mu mafoto:



















TANGA IGITEKEREZO