00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Abatuye i Mututu barishimira gahunda yo kubunganira mu kwivuza

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 12 February 2013 saa 01:26
Yasuwe :

Abaturage batuririye ikigo nderabuzima kiri kubakwa i Mututu mu Karere ka Nyanza, baravuga ko kizagabanya urugendo rurerure bajyaga bakora rwo kwivuriza ku bigo nderabuzima bya Nyamiyaga na Kibilizi.
Amakuru atangazwa n’Akarere ka Nyanza avuga ko abatuye mu kagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi ari bamwe mu baturage bahabwaga servisi z’ubuzima bigoranye, kuko bari kure y’ibigo nderabuzima bya Nyamiyaga na Kibilizi bari bakunze kwisunga.
Abahatuye bavuga ko iyo hagiraga uwarwaraga (…)

Abaturage batuririye ikigo nderabuzima kiri kubakwa i Mututu mu Karere ka Nyanza, baravuga ko kizagabanya urugendo rurerure bajyaga bakora rwo kwivuriza ku bigo nderabuzima bya Nyamiyaga na Kibilizi.

Amakuru atangazwa n’Akarere ka Nyanza avuga ko abatuye mu kagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi ari bamwe mu baturage bahabwaga servisi z’ubuzima bigoranye, kuko bari kure y’ibigo nderabuzima bya Nyamiyaga na Kibilizi bari bakunze kwisunga.

Aho inyubako y'ikigo nderabuzima cya Mututu igeze

Abahatuye bavuga ko iyo hagiraga uwarwaraga byamufataga umunsi wose ari kwa muganga. Ibi rero ngo byadindizaga iterambere ryabo kuko uwajyanye umurwayi kwa muganga ari hafi avayo agakora indi mirimo nyamara ngo aho hosi uko kuko bibafata umunsi wose bari kwa muganga biturutse ku rugendo rurerure bakora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza Kayijuka John, avuga ko bubatse iki kigo nderabuzima kugira ngo bavane aba baturage mu bwigunge bari barimo bwo kutagira ivuriro hafi. Ikigo nderabuzima cya Mututu kizuzura gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 160.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages