00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Uruhinja rumaze amezi 3 rucumbikiwe mu bitaro kubera nyina ufite uburwayi bwo mu mutwe

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 19 August 2012 saa 12:46
Yasuwe :

Mu bitaro bya Nyanza harimo uruhinja ruhamaze hafi amezi atatu, aho rucumbikiwe n’ibi bitaro ku mpamvu z’uko nyina warwibarutse uzwiho uburwayi bwo mu mutwe yari yaratangiye kurufata nabi, dore ko ngo yari yaranatangiye gushaka kujya aruha urwagwa rukimara kuvuka.
Uyu mwana w’umuhungu yabyawe na Murekatete Mariya ku itariki 26 Kamena 2012, nyuma ngo yatangiye kujya amufata nabi amuha ibyo adakwiriye guhabwa, bituma ibi bitaro bigira icyifuzo cyo kumurera mu gihe nyina agifite ubwo burwayi (…)

Mu bitaro bya Nyanza harimo uruhinja ruhamaze hafi amezi atatu, aho rucumbikiwe n’ibi bitaro ku mpamvu z’uko nyina warwibarutse uzwiho uburwayi bwo mu mutwe yari yaratangiye kurufata nabi, dore ko ngo yari yaranatangiye gushaka kujya aruha urwagwa rukimara kuvuka.

Uyu mwana w’umuhungu yabyawe na Murekatete Mariya ku itariki 26 Kamena 2012, nyuma ngo yatangiye kujya amufata nabi amuha ibyo adakwiriye guhabwa, bituma ibi bitaro bigira icyifuzo cyo kumurera mu gihe nyina agifite ubwo burwayi nk’uko Umutesi Placidie Ushinzwe Umutungo n’Abakozi muri ibi bitaro abyemeza.

Uyu mwana arererwa mu bitaro mu gihe agitegereje umugiraneza wahamukura

Mu kiganiro na Umutesi yagize ati: “Umwana dufite ntabwo yigeze atabwa ahubwo nyina wamubyaye kuko agira uburwayi bwo mu mutwe(abana nabwo), yashatse kumujyana tubonye atangiye kumuha inzagwa n’ibindi turamumusaba tumugumana mu bitaro kugira ngo tumufate neza, mu gihe tugitegereje ko hagira umuntu waza kumusaba ngo amurere nk’uko bisanzwe bigenda no ku bandi. Yaramubyaye aramusohokana, turamumwaka biba ngombwa ko tumumukuraho twe turamugumana ubu turamufite nta kibazo afite”.

Yitabwaho n'abaforomokazi

Akomeza avuga ko uyu mwana uri mu maboko y’ibitaro, ahabwa ibyo akeneye byose n’ibi bitaro birimo kuba ahabwa amata, gukingizwa no gukorerwa ibindi byose by’ibanze umubyeyi akorera umwana aho yitabwaho n’abaforomokazi, ariko kuko atabikuriramo niyo mpamvu basabye Akarere ka Nyanza ko kabashakira umuntu ufite ubushake n’ubushobozi bwo kumurera atajyanywe mu kigo kirera abana.

Photo: K2D


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages