Abacuruzi bakorera mu maduka yo mu mu mujyi rwagati mu karere ka Nyarugenge, bakomeje kwikoma abacuruzi babungana ibicuruzwa mu ntoki bazwi ku izina ry’"abazunguzayi" kuko ngo babangamira akazi kabo.
Umwe mu bakorera mu iduka riri muri Quartier Commercial, aganira na IGIHE yagize ati ’’ Abazunguzayi bacuririza imbere y’umuryango w’iduka ryacu baratubangamiye cyane ari nako babangamira abaguzi batugana, kubera umubyigano uba uhari abaguzi ntibabona aho banyura kandi ntibabona n’ibyo ducuruza’’.
Yakomeje avuga ko ntako batagize ngo abo bacuruzi babavire ku muryango ariko byarananiranye, kandi ko bitabaje inzego z’ Ubuyobozi bwaba ubw’inzego z’ibanze za Leta cyangwa amashyirahamwe y’abacuruzi ariko nta gihinduka, ahubwo bahora babizeza ko ikibazo kigiye kubonerwa umuti.
Abo bacuruzi bakomeje kwinubira icyo cyugazi baterwa n’abazunguzaji, dore ko ngo n’iyo babirukanye ku muryango wabo bashobora no kubatuka, bamwe bagahitamo kwicecekera.
Nk’uko abacururiza muri uyu mujyi bakomeza kubitangaza, bavuga ko indi mbogamizi bafite ari uko ako kajagari gakurura ubujura, ubibye ntashobora gufatwa bitewe n’uwo mubyigano urangwa ku ibaraza ry’amaduka yabo. Baratabaza Leta ngo ibagoboke ibigirizayo abo bababangamira, batishyura imisoro nyamara abandi bo bayishyura.
Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye na bamwe mu bashoferi batwara Taxi voiture baba batagereje abagenzi muri ako gace, bo bemeza ko abazunguzaji nabo baba bishakira ubuzima.Bavuga ko batananiranye kuko ahubwo hari bamwe mu bacuruzi babifitemo uruhare babaha ibicuruzwa bajya ’’kuzunguza’’, kuko ibiguriwe hanze nta musoro bikurwaho.
Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge ari nawo ufite inshingano za mbere zo gukemura icyo kibazo, abakozi twaganiriye birinze kugira icyo batangaza, bavuga ko amakuru atangwa n’ Umuyobozi w’Umurenge gusa. Ibyo byatumye tugerageza kuvugana n’Umuyobozi ariko ntitwabasha kuvugana kuko atabashije kuboneka kuri telefoni ye igendanwa.



















TANGA IGITEKEREZO