00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abahinzi b’urutoki bakanguriwe kuruvugurura

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 11 November 2012 saa 04:05
Yasuwe :

Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali bakanguriwe kuvugurura urutoki rwabo kugira ngo rubahe umusaruro wabafasha kongera ubukungu.
Kugira ngo ibyo babigereho bahawe amahugurwa n’ Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB (Rwanda Agriculture Board) mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Mukantwari Beatrice, umwe mu bahinzi b’urutoki, avugana na IGIHE ku wa 9 Ugushyingo 2012 ubwo hamurikwaga ku mugaragaro gahunda yo kuvugurura (…)

Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali bakanguriwe kuvugurura urutoki rwabo kugira ngo rubahe umusaruro wabafasha kongera ubukungu.

Kugira ngo ibyo babigereho bahawe amahugurwa n’ Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB (Rwanda Agriculture Board) mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Mukantwari Beatrice, umwe mu bahinzi b’urutoki, avugana na IGIHE ku wa 9 Ugushyingo 2012 ubwo hamurikwaga ku mugaragaro gahunda yo kuvugurura urutoki mu Murenge wa Nyamirambo, yatangaje ko amahugurwa bahawe na RAB hari icyo yabasigiye, agira ati “ ntabwo twari tuzi icyona insina, twamenye gutega igishorobwa cyatwoneraga.”

Akomeza agira ati “ikindi twakuyemo ni ukombera insina tutazononnye, tumenya igitoki cyannye ko ari umugore, umwanana ukaba umugabo. Kudakuraho umwanana bituma igitoki kitera neza kuko kiba gicurwa atari ngombwa. Twamenye guhingira , gusasira urutoki no gucukura inguri, ubundi twarabivangaga.”

Mukasonga Solange, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, atangaza ko impamvu yatumye gahunda yihutishwa gushyirwa mu bikorwa ari uko byagaragaraga ko igice cy’icyaro kigize umujyi gitunzwe ahanini n’ubuhinzi cyane cyane ubw’urutoki.

Agira ati “ izo ntoki wasangaga nta musaruro zibaha. Iyi gahunda yatangiye ni iyo gufasha abahinzi kuvugurura urutoki kandi bakabikorera mu mirima yabo ari ryo shuri rikorerwa mu murima kugira ngo umuturage yige yigira ku rundi rutoki , atari ukujya mu ishuri ngo yicare.”

Mukasonga avuga ko iyo gahunda ikomeje mu Mirenge ya Kigali, Mageragere, Nyamirambo na Kanyinya aho abahinzi bavugurura intoki bashyiraho ubwoko bwiza bw’insina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages