Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kamena abashinzwe Umutekano mu Karere ka Nyarugenge bakora amarondo bahawe ibiganiro by’ ibanze ku bwigenge b’ Igihugu, umunsi wo kwibohora n’ Umutekano; ibyo biganiro bikaba byarateguwe n’ Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’ ubuyobozi bw’ Ingabo z’ Igihugu na Police bigakoreramo.
Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu Mukasonga Solange atangiza ibyo biganiro yagaragaje ko ku itariki ya 01 Nyakanga hazizihizwa imyaka 50 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge n’ imyaka 18 u Rwanda rumaze rwibohoye. Yagaragarije abari aho ko nubwo hashize iyo myaka 50 y’ Ubwigenge icyakozwe ari uko abakoroni bagiye, Abanyarwanda bayoboraga igihugu bakomeza kubiba amacakubiri mu banyarwanda, Abanyarwanda bamwe bavutswa ubwenegihugu , abandi baricwa mu 1994 byo biba agahebuzo ubwo hakorwaga Jenoside ku batutsi.
Yibukije ko mu 1994 Igihugu cyabohowe, ari nabwo twavuga ko Abanyarwanda babonye ubwigenge bw’ ukuri, abana bariga ntawe uhejwe mu ishuri, ubu Abanyarwanda bakaba bihaza mu biribwa inzara za hato na hato zagaragaraga mu Rwanda zikaba zitakiriho, abaturage bakanguriwe gukorana n’ amabanki biteza imbere, uyu munsi Ubuyobozi bushyirwaho n’ abaturage. Yabasabye gukomeza kurinda umutekano, abaturage b’ Akarere ka Nyarugenge bakazizihiza umunsi wo Kwibohora n’ uwubwigenge neza .
Umuyobozi w’ ingabo mu Karere ka Nyarugenge Lt colonel Mukasa Cyubahiro Bertin yakanguriye abashinzwe umutekano kumva neza akamaro kawo kuko ari nabyo bizabafasha kuwurinda bivuye inyuma; yagaragaje ko umutekano ariwo nkingi y’ amajyambere kuko iyo umutekano uhari abaturage bahaguruka bagakora, abibutsa gukorana n’ abaturage mu midugudu bakoreramo kugira ngo bakomeze kuwubungabunga kuko bo ubwabo ntabufatanye n’ abaturage batawugeraho.
Ubu mu Karere ka Nyarugenge hari abantu 992 bashinzwe umutekano bakora ibikorwa by’ amarondo mu midugudu itandukanye abo bose uyu munsi akaba aribo bahawe ibiganiro.



















TANGA IGITEKEREZO