Iteme ryubatswe hejuru ya ruhurura mu Mudugudu w’Intwari, Akagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rihuza Utugari twa Rwampara ya mbere n’iya kabiri, riteye inkeke abaturage kubera ko ryangiritse ku buryo rishobora guhitana ubuzima bw’abarituriye niba ridakozwe mu maguru mashya.
Mukashyaka Aisha uturiye iri teme, mu kiganiro na IGIHE yagize ati “hano hari ibibazo rwose, hamaze kugwa abantu barenga babiri, baza nijoro bakagwamo, babajyana kwa muganga bagahita bapfa.”
Akomeza avuga ko iteme rikoreshwa n’abantu benshi ari abaturuka i Gikondo na Rwabutabura, kuko uwo muhanda ari wo ubabangukira mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Mu gihe abatuririye uyu muhanda bavuga ko unanyuramo imodoka nini zishobora kugira impanuka, Uwimana Salama, Umuyobozi w’Umudugudu w’Intwari yatangarije IGIHE ati “mu by’ukuri iriya ruhurura iratubangamiye cyane ; ni icyambu kiduhuza n’Akagari ka Rwampara ya kabiri, uwo muhanda numara gucika nta buhahirane tuzongera kugirana n’abaturage bo hakurya bizasaba ko bamwe bazajya bazenguruka.”
Tumubajije niba bariyambaje inzego zibakuriye, Uwimana yagize ati “twitabaje ubuyobozi bw’ibanze : Abo mu Kagari baraje barareba bavuga ko ari ikibazo gikomeye bagiye kukibwira Akarere, kuko umuganda n’iyo twakora gute ntitwahashobora.”
Mu kiganiro na Masengesho Felix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, yatubwiye ko icyo kibazo kizwi ko hariho hafatwa ingamba zo kugikemura ariko ntiyatubwiye igihe kizaba cyakemutse.
Avuga ko abaturage bashobora kwishyira hamwe bagakemura iki kibazo mu buryo bwo kuba birinze, igihe ibyo cyose buri muturage yaba abigizemo uruhare rugaragara.



















TANGA IGITEKEREZO