Mu gihe cy’ukwezi kumwe abaturage b’i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bakorana na koperative COPED ibakurira imyanda mu ngo, barinubira imikorere n’ibiciro byabo.
Nsengimana utuye mu mudugudu wa Rwezamenyo, avuga ko yishyura COPED amafaranga ibihumbi bibiri ku kweziAvuga ko ariko iyi koperative ibaca amafaranga menshi nyamara ikica inshingano zayo. Agira ati “Mbere twatangaga amafaranga igihumbi kandi bigakorwa neza bakaza mu rugo gufata imyanda, ariko bariya batuzaniye bo baduca amafaranga menshi kandi bagashaka ngo tubibashyire ku muhanda utabikoze ibye bigasigara.”
Umubyeyi twasanze mu Mudugudu w’Umurimo we yagize ati “Koperative batuzaniye ica amafaranga menshi. Mbere twishyuraga igihumbi gusa kandi bagakora buri munsi kandi neza, naho aba bo batubwira ngo ni kabiri mu cyumweru na bwo ntibaze. Nk’ubu bamaze ibyumweru bibiri batagera hano, niyo baje kandi bisaba ngo tubibashyire ku modoka yabo ku muhanda!”
Undi twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa wo mu mudugudu wa Rugunga wishyura ibihumbi bitatu na magana atandatu ku kwezi, ati “Aya mafaranga baduca ni menshi rwose kandi bikamera nk’aho ari ayo kubitegera kuko tubyivanguriramo ibibora n’ibitabora kandi tukabiseha tukabigeza ku muhanda. Twe ntitwumva impamvu baduca amafaranga nk’aya tukanabafasha akazi.”
Aba baturage bavuga ko aya mafaranga yishyurwa mbere y’uko ukwezi gutangira hagakurikizwa ibyiciro by’abantu, ni ukuvuga 1500, 3600, 5400 n’10800 hakurikijwe uko basumbana mu bushobozi, no mu bacuruzi bigasumbana bitewe n’ibyo umuntu acuruza. Bavuga kandi ko iyi koperative ijya gutangira imirimo batabimenyeshejwe ngo bababwire n’imikorere yabo.
Umuyobozi wa COPED Buregeya Paulin, yabwiye IGIHE ko iki kibazo gihari cy’abaturage binubira imikorere ya COPED, ariko ngo ni uko batarasobanukirwa neza. Avuga ko ibyo bakora babanje kubyumvikana na komite z’imidugudu yose yo mu Murenge wa Nyarugenge bakabyumvikanaho, banasaba aba bayobozi gusobanurira abaturage uko gahunda y’imikorere imeze.



















TANGA IGITEKEREZO