Imyanda iva mu ngo zitandukanye mu Murenge wa Nyarugenge, ibangamira abaturage by’umwihariko abakorera hafi y’aho iyo myanda ikusanyirizwa mbere y’uko ijyanwa i Nduba mu Karere ka gasabo.
Nyuma y’aho ikimoteri cy’Inyanza ya Kicukiro kimuwe Kikajyanwa Induba, Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’umujyi wa Kigali babangamiwe n’ibiciro bihanitse bakwa n’amakoperative atwara iyo myanda, kandi ngo bakanayijyana imaze iminsi itari mike ku mihanda cyangwa se mu ngo z’abaturage.
Ibiciro byo kwishyura amakoperative ashinzwe kujya kumena imyanda, byarazamutse dore ko aho mbere bishyuraga 1500Frw basigaye bishyura 2500Frw, aya mafaranga kandi na none ngo ashobora kwiyongera bitewe n’ibikorwa umuturage akora.
Iyi myanda mbere yakusanyirizwaga munsi y’isoko rya Nyarugenge mbere y’uko bajya kuyimena i Nyanza ya kicukiro, magingo aya basigaye bayikusanyiriza imbere gato y’urusengero rwa ADEPR paruwase ya Nyarugenge aho bita mu Gakinjiro.
Bamwe mu bakorera ibikorwa by’ubucuruzi aho mu Gakinjiro batandukanye badutangarije ko babangamiwe n’umunuko uva muri ibyo bishingwe, aho usanga abana bo mu muhanda babijyamo bakabinyanyagiza maze umunuko ugakwira impande zose.
Bamwe mu bakozi bashizwe gusukura umujyi no gukusanyiriza iyo myanda mu Gakinjiro, badutangarije ko kubera ko ahw’ imyanda bayimena habaye kure, ngo imyanda isigaye itinda mu Gakinjiro bityo umunuko ugakwira hose ngo kuko imodoka itwara iyo myanda iyitwara inshuro ebyiri ku munsi, bityo imyanda ikahaba myinshi.
Abana bo mu muhanda ndetse n’inzererezi twasanze muri iyo myanda, badutangarije ko ngo bayijyamo bashakamo amakara cyangwa ibindi bintu bitandukanye bita imari, bityo bakayinyanyagiza
Ku kibazo cy’uko abo bana bo mu muhanda bajya mur’iyo myanda bakayinyanyagiza, ngo ndetse bamwe bakayikomerekeramo, abo bakozi badutangarije ko ntacyo babikoraho ngo kuko icyo kibazo bakibwiye abayobozi babo, ariko ngo ntikirabonerwa umuti.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge yatangaje ko aho ikimpoteri kimuriwe kivanwa i Nyanza, habayeho impinduka zitandukanye ariko ngo barimo kwiga uburyo iyo myanda yajya ivanwa aho ikusanyirizwa ku gihe, ikanjyanwa i Nduba, naho ikibazo cy’uko imyanda itinda mu ngo z’abaturage ngo ntacyo bari bakiziho, kandi biramutse ari ukuri yaba ari amakosa ya ba rwiyemezamirimo baba barahawe isoko ryo gutwara imyanda.



















TANGA IGITEKEREZO