Bamwe mu bakorera n’abanyura munsi y’isoko rikuru ry’Umujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, barinubira umunuko uterwa n’umwanda w’abahinduye ruhurura ihari ubwiherero.
Bitewe n’uko hafi y’iyi ruhurura hari umunuko uturuka ku kuba abantu biganjemo abagabo bayihagarikamo, bituma abahanyura usanga bagenda bifashe ku mazuru babangamiwe n’umwuka uhari.
Umwe mu bakorera hafi yaho witwa Umugwaneza Lahab, yatangarije IGIHE ko hamubangamira kubera uwo munuko. Ibi kandi abihuriyeho na Gasana Oreste na we uhakorera, ugira gira ati “Ni ikibazo gikomeye cyane. Ko nta bwihagariko buhari se? Abantu nyine baraza bakaba ari ho babirangiriza. Keretse hashyizwe umuntu uhoraho ushinzwe kubabuza kuhihagarika!”
Usibye n’abahamara igihe kinini kubera akazi, n’abahanyura rimwe na rimwe bavuga ko umwuka uhari ubangamye. Ndayisaba Philbert, ni umwe mu bajya bahanyura. Avuga ko ari ikibazo gikomeye, ibintu nk’ibi bidakwiye umujyi.
N’ubwo benshi mu bo twaganiriye bifuza ko hashyirwa ushinzwe gukumira abahihagarika, bose bavuga ko habonetse ubwiherero rusange ari byo byaba igisubizo kirambye kuri iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO